Gakenke: BTC yishimiye uburyo inkuga itanga mu bikorwa by’ubuzima ikoreshwa

Itsinda ry’abantu batandatu baturutse mu bihugu bya Uganda na Mozambique bakorana n’umushinga BTC (Belgian Technical Cooperation) utera inkunga bimwe mu bikorwa bijyanye n’ubuzima mu Karere ka Gakenke by’umwihariko ku bitaro bya Nemba, bishimiye uburyo izo nkunga zikoreshwa banishimira imwe mu mikorere y’ibitaro hamwe n’abaganga muri rusange ubwo basuraga ibikorwa byabo kuri uyu wa 28/08/2014.

Uwari uhagarariye iri tsinda ushinzwe ubujyanama mu bijyanye na Technique muri BTC ikorera mu Rwanda, Dr. Nicole Curti Kanyoko, yasobanuye ko impamvu y’urugendo rwabo mu karere ka Gakenke, byari ukugira ngo birebere uburyo inkunga batanga ikoreshwa, n’ubwo hari ibyo bigiye ku baganga ndetse n’ibitaro bya Nemba muri rusange nk’uko abisobanura.

Ati “muri rusange twasanze yaba ku karere cyangwa na hano mu bitaro baharanira gukora akazi kabo neza, n’igihe twasuraga ibitaro wasangaga abarwayi bitaweho, n’ikipe y’abavuye muri Mozambique hari ibyo babonye bitaba iwabo kandi bigiye ku Rwanda”.

Dr Nicole Curti Kanyoko avuga ko bishimiye uko inkunga BTC itanga ikoreshwa.
Dr Nicole Curti Kanyoko avuga ko bishimiye uko inkunga BTC itanga ikoreshwa.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nemba, Dr. Jean Baptiste Habimana, avuga ko kuba iri tsinda ryari ririmo n’abandi bantu bakorera mu bindi bihugu, byari ukugira ngo baze birebere bimwe mu bikorwa bikorerwa muri ibitaro birimo igikorwa cyo gushishikariza abakozi gukora neza.

Ati “hari igikorwa cyo kugerageza gushishikariza abakozi akazi, tugira ikintu tubaha kugira ngo babashe gukora neza ariko tugira icyo tubaha ari uko bakoze bikitwa “performance based Finance”. Iki ni cyo abenshi bashakaga kumva kuko turi mu bantu babikora neza”.

Abasuye ibitaro bya Nemba ngo baharahuye ubumenyi bazajyana iwabo.
Abasuye ibitaro bya Nemba ngo baharahuye ubumenyi bazajyana iwabo.

Umukozi w’akarere ka Gakenke ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuzima Mathieu Niyonkuru, asobanura ko kuba akarere ka Gakenke karabaye indashyikirwa mu tundi turere twafashijwe n’uyu munshinga w’ababirigi (BTC) ari byo byatumye iri tsinda ryifuza gusura akarere kugira ngo barebe bimwe mu bikorwa byabo aho bigeze kandi banahigire bajye kubikorera iwabo.

Mu mwaka wa 2013- 2014 umushinga Belgium Technical Cooperation wateye inkunga akarere ka Gakenke isaga amayero (Euro) miliyoni imwe, amafaranga akoreshwa n’ibihugu byo kumugabane w’uburayi, ni ukuvuga amanyarwanda asaga miliyoni 900.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka