Rutsiro: Abagabo baritana bamwana ku rupfu rw’umuntu wishwe mu myaka 16 ishize

Abagabo babiri bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rutsiro aho umwe ashinja mugenzi we kwica umuntu akamusaba kumufasha bakamujugunya mu mugezi, ariko ushinjwa ntabyemera.

Ku wa kabiri tariki ya 26/08/2014 ni bwo umwe muri aba bagabo yashinje mukuru we bavukana kuri se ko yaba yarishe umugabo witwa Nzabambyemera wari utuye mu kagari ka Remera mu murenge wa Rusebeya ari naho bose batuye.

Nyakwigendera yishwe mu mwaka wa 1998 aho uyu mugabo ngo yamwishe amuziza ko yinjiye umugore wa mukuru we wari warapfuye, nyuma akaza kwifashisha murumuna we bakamujugunya mu mugezi wa Rutsiro.

Uyu mugabo ushinja mukuru we ngo yavuye kuragira maze mukuru we aramuhamagara ngo amubwire, ni uko akigerayo amwitabye ahita abona umuntu urambaraye mu rugo afite amaraso. Uyu wari uvuye kuragira ngo yahise yirukankira mu rugo iwabo maze mukuru we aramukurikira amusaba kutazabivuga amwemerera inka.

Yagize ati “navuye kuragira arampamagara ngo ninze ajye kumbwira ngezeyo mbonye umuntu ufite amaraso ndiruka arankurikira ansaba kutabivuga ambwira ko azampa inka”.

Amaze kumwemerera ko atazabivuga, uyu mukuru we ngo yagiye kumutaba hafi y’urugo amaze kubora baramutaburura bamujugunya mu mugezi.

Uyu mugabo ushinjwa ubwicanyi na murumuna we ahakana ko atigeze yica Nzabambyemera, ahubwo we akavuga ko murumuna we amuziza ko afite imitungo myinshi akaba ahora amusaba ko yamuhaho we akanga bikamutera ishyari akaba ariyo mpamvu ashaka kumufungisha.

Ati “Rwose ntabwo nigeze nica Nzabambyemera gusa nzi ko yapfuye ariko abacengezi bashobora kuba aribo bamwishe, ahubwo anziza ishyari kuko mfite imitungo kuko mama yansigiye amasambu kandi ndi njyenyine, iyo ansabye kumuhaho ndanga ariyo mpamvu ashaka kungirira nabi”.

Uyu mugabo ushinja mukuru we kwica umuntu avuga ko impamvu atabitangaje mbere ari uko yari akiri muto dore ko yari afite imyaka 12 gusa mu gihe mukuru we yari afite imyaka 28, yamara gukura yamwaka ya nka yemerewe ntayibone agahita abishyira ku mugaragaro.

Aimable Mbarushimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka