Perezida Kagame na Minisitiri w’u Buyapani bemeranyijwe guteza imbere ishoramari mu Rwanda

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na ministiri wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Buyapani, Hirotaka Ishihara bemeranyijwe ko Leta z’ibihugu byombi zigiye gukorana n’abikorera bo mu Rwanda hongerwa umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga.

Impande zombi ziyemeje gushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho mu nama yabereye mu Buyapani itumijwemo abakuru b’ibihugu bya Afurika mu mwaka ushize wa 2013, ikaba yarize ku ishoramari u Buyapani bukorera ku mugabane wa Afurika; aho bugiye gufasha u Rwanda guteza imbere ibyoherezwa hanze bikomoka cyane cyane ku buhinzi.

“Hari inganda zisanzweho mu gihugu cyanyu [mu Rwanda], hakaba n’izikirimo gushakisha amahirwe ahari ngo zize kuhakorera; ikigaragara ni uko iyo ntego yagezweho; mu byo abashoramari b’iwacu bashaka guteza imbere cyane cyane, harimo gutunganya ibikomoka ku buhinzi, ariko twumvikanye na Perezida Kagame n’ibyo guteza imbere imihanda”, Amb.Hirotaka.

Perezida Kagame na Visi-Minisitiri Hirotaka bemeranyijwe guteza imbere ishoramari mu Rwanda.
Perezida Kagame na Visi-Minisitiri Hirotaka bemeranyijwe guteza imbere ishoramari mu Rwanda.

U Rwanda rushima imishinga igera kuri 40 u Buyapani buteza imbere mu kunganira ubukungu bw’igihugu, ikaba irimo iy’ubuhinzi, gusakaza ingufu, amazi n’isukura, guteza imbere uburezi bufite ireme aho bamaze gufasha ishuri rya Tumba College, ndetse no guteza imbere ibyo gutwara abantu n’ibintu, nk’uko byasobanuwe na Ministiri w’imari n’igenamigambi w’u Rwanda, Amb Claver Gatete.

Minisitiri Gatete yagize ati "Ubu rero umubano ugiye kurenga uw’ibihugu gusa, bigere ubwo abikorera bo mu Buyapani baza gufatanya n’abo mu Rwanda no mu karere".

Minisitiri Hirotaka yari mu Rwanda ari kumwe n’abashoramari 50 bo mu Buyapani, bakiriwe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Iterambere RDB, Rwanda Development Board, kibasobanurira ahari amahirwe yo gushoramo imari mu Rwanda; harimo kugira umutekano no kuba u Rwanda rufite umwanya wa 32 ku isi mu korohereza abashoramari.

Visi-Minisitiri Hirotaka yaje azanye n'abashoramari 50 bo mu gihugu cye.
Visi-Minisitiri Hirotaka yaje azanye n’abashoramari 50 bo mu gihugu cye.

RDB yanagaragaje ko hari n’andi mahirwe ava ku kuba u Rwanda ruri mu muryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC) aho ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya byemeje kubaka umuyoboro wa peterori, inzira za gari ya moshi n’amashanyarazi ahagije muri buri gihugu.

Mu banyenganda baje mu Rwanda harimo abahagarariye inganda zikora imodoka zizwi ku rwego mpuzamahanga za Toyota na Mitsubishi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iki ni igitego u Rwanda rutsinze kuko birakwiye gukorana n’igihugu nk’ubuyapani kuko cyateye imbere umuntu yabigiraho byinshi kandi cyanafasha igihugu cyacu kwiteza imbere ni karibu natwe abanyarwanda twiteguye gufatanya nabo.

Jeef yanditse ku itariki ya: 28-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka