Kirehe: Barinubira ibyo basabwa ngo akazi kabo gakorwe

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bazwi ku izina ry’abamotari bakorera mu karere ka Kirehe bavuga ko batishimiye uburyo babayeho kuko bahura n’imbogamizi nyinshi zibazitira mu mwuga wabo.

Aba bamotari bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amafaranga batanga kugira ngo bakomeze akazi, iseta bakoreraho usanga ubwinshi bw’abamotari buruta umubare w’abagenzi, ibihano bacibwa biremereye aho umumotari bamufata mu gakosa gato bakamuca amafaranga ibihumbi 25 n’ibindi bibazo bitandukanye.

Shukuru Etienne, umwe mubakora umwuga w’ubumotari avuga amafaranga babazwa bikomeye kuyabona. Abamotari ngo basabwa gutanga umusoro w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 18 mu mezi atatu avuga ko uri hejuru, bagatanga amafaranga ibihumbi bitatu buri kwezi ku kibanza (Parking) cy’Akarere, n’amafaranga ijana asabwa buri munsi muri Koperative bikaba bitaboroheye kuyabona ngo babone n’ayo kwitunga no kubeshaho umuryango.

Yagize ati “mu bigaragara imisoro ya leta iri ahangaha hakiyongera ho ngo na parking y’Akarere bitubereye imbogamizi ubu nta mumotari urya kabiri k’umunsi. Simvuze ko imisoro tutayitanga kuko nayo idufitiye akamaro ariko barebe uko batugabanyiriza kugira ngo twiteze imbere ndetse na Koperative zacu tuzizamure”.

Nyamwasa nawe ukora uwo mwuga ngo ntiyishimiye uburyo bahabwa servise kubijyanye no kubona icyemezo cyo gutwara abagenzi, ngo baheruka buzuza ibyangombwa bisabwa ariko kugira ngo icyemezo kibagereho bikaba ikibazo.

Ndagijimana Aléxis, umuyobozi w’abamotari mu Karere ka Kirehe nawe arinubira uburyo icyo cyemezo gitinda kandi na Polisi ntibashe kubihanganira ngo babe bakoresha icyemezo cy’agateganyo.

Inzego bireba zibivuga ho iki?

Emmanuel Katabarwa, Ushinzwe ishami ry’Ubwikorezi bw’ibintu n’abantu mu kigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), arahakana amakuru avuga ko abamotari batinda guhabwa ibyemezo bibemerera gutwara abantu kuko ngo iyo bohereje ibisabwa byose bidashobora kurenza iminsi itatu.

Agira ati “ibyo bavuga si ukuri iyo bohereje ibisabwa byose icyangombwa kibageraho byihuse, gishobora kuboneka uwo munsi cyangwa ku munsi ukurikira ariko nticyarenza iminsi itatu”.

Umuyobozi w’ishami ry’Imari mu Karere ka Kirehe, Jean Claude Mujyambere, aravuga ko umusoro wa Parikingi wemewe n’itegeko ukaba uri no mu igazeti ya Leta. Akomeza avuga ko igishoboka ari uko harebwa uburyo bwo kuwutanga.

Ati “abamotari barigiza nkana kuko duhora tuwubashishikariza kandi nabo barabyemera, gusa tuzigira hamwe uko bakoroherezwa mu kuwutanga”.

Uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA) mu karere ka Kirehe, Jean Bosco Mugisha, aremeza ko umusoro w’amafaranga ibihumbi 72 ku mwaka ujyanye n’imikorere y’abamotari kuko ashyirwaho hakurikijwe icyo umumotari yinjiza k’umunsi kandi ngo bikoranwa ubushishozi.

Abamotari bafitiwe gahunda z’iterambere

Ndagijimana Aléxis, umuyobozi w’abamotari mu Karere ka Kirehe atangaza ko abamotari bashonje bahishiwe kuko ishyirahamwe ribategurira gahunda nziza.

“Mu gikorwa twatangiye cyo gufasha abamotari kwikorera hamaze gutangwa moto 110 kandi tuzakomeza gutanga izindi no mu mpera z’uku kwezi kwa Kanama turatanga izigera kuri 40 bazakore bishyura ariko bikorera, bizatuma umusaruro wiyongera,” Ndagijimana.

Uretse izo moto zitangwa hari na gahunda ibateguriwe yo kububakira amazu yo kubamo mu rwego rwo gutura heza.

Abamotari bakorera mu karere ka Kirehe bararenga 600 bakaba bibumbiye mu makoperative agera kuri 12.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko hari umuco rwose wo kumva ko ibintu byose bigomba kutworohera kandi bkagenda muburyo bwacu , rwose wagakwiriye kuducikamo , ikindi kandi nutubazo dukunze kugaragara hagati yabayobozi nabaturage nkaba bamotari twagakwiye kwicara tugacyemuka rwose

kamali yanditse ku itariki ya: 29-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka