Nyaruguru: Urubyiruko rurasabwa kurwanya icuruzwa ry’abana b’abakobwa

Polisi y’igihugu mu karere ka Nyaruguru irasaba urubyiruko gutanga amakuru ku igurishwa ry’abana b’abakobwa, ndetse no ku mpanuka zo mu muhanda, hagamijwe kubikumira bitaraba.

Ubu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Kanama 2014, mu kiganiro Polisi yagiranye n’urubyiruko rwiga mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe mutagatifu Pawulo riri mu murenge wa Kibeho.

Hamaze iminsi havugwa impanuka mu muhanda zihitana abantu, bikiyongeraho n’icuruzwa ry’abana b’abakobwa naryo rimaze iminsi rivugwa mu gihugu, ibi ngo bikaba ariyo mpamvu yo kuganira n’urubyiruko cyane cyane ururi mu mashuri, kugirango rujye rutanga amakuru kuri ibi byaha kugirango bibashe gukumirwa.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyaruguru, Supertendent Edouard Baramba, yavuze ko mu karere ka Nyaruguru nta byaha by’igurishwa ry’abana birahagaragara ariko akavuga ko basaba uru rubyiruko ko hagize umenya abantu bashaka gushuka abana b’abakobwa guhita rutanga amakuru kugirango ibyo bintu bihagarikwe bitaraba.

Supt Baramba Edouard aganiriza abanyeshuri ku byaha bitandukanye bagomba gutangaho amakuru igihe babibonye.
Supt Baramba Edouard aganiriza abanyeshuri ku byaha bitandukanye bagomba gutangaho amakuru igihe babibonye.

Ati: “Hano mu karere ka Nyaruguru nta byaha bijyanye n’icuruzwa ry’abana birahagaragara. Ibyo dukora bigamije gukumira kugirango niba uyu munsi bidahari, n’ejo ntibizahaboneke”.

Uyu muyobozi kandi yasobanuriye urubyiruko uburyo iki cyaha gikorwa, kugirango bagisobanukirwe nibagira aho babona ibimenyetso byacyo bage bahita bamenyesha inzego z’umutekano.

Icyi cyaha ngo gikunze kugaragara ku bantu bakuru bashuka abana babakobwa bakabasaba kubajyana kubashakira akazi i Kigali cyangwa ahandi hantu babizeza ko bazabona amafaranga menshi; nk’uko Supt Baramba yabisobanuye.

Supertendent Baramba akandi asaba urubyiruko kwirinda kwishora mu biyobyabwenge, kuko bibangiriza ubuzima. Uyu muyobozi avuga ko hari inzoga zicuruzwa mu Rwanda zemewe bakunda kwita “Suruduwiri”, gusa ngo zigira ingaruka mbi ku bana batarageza imyaka y’ubukure.

Ati “ziriya nzoga ziremewe, na cyane ko n’iyo zambuka umupaka ziba zasoze kandi ziriho ibirango by’ubuziranenge. Ariko n’ubwo zemewe twebwe tuzibonamo ikibazo ku rubyiruko rutarageza imyaka y’ubukure.

Iyo bazishoyemo bakazinywa bituma urubyiruko rwangirika.Niyo mpamvu umwana wese utarageza imyaka y’ubukure tugerageza gukumira ko yakwishora mu kunywa bene izi nzoga”.

Uyu muyobozi kandi asaba uru rubyiruko gukoresha umuhanda neza mu gihe bajya cyangwa bava kwiga, kandi bagasaba n’abandi baturage gukoresha umuhanda neza mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe mutagatifu Pawulo riri mu murenge wa Kibeho biyemeje kuzakumira ibyaha.
Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe mutagatifu Pawulo riri mu murenge wa Kibeho biyemeje kuzakumira ibyaha.

Ahishakiye Antoinette wiga mu mwaka wa gatanu mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe mutagatifu Pawulo avuga ko ubukene n’irari ari bimwe mu bituma abana b’abakobwa bemera gushukwa bakaba bakwishora mu ngeso mbi, ari naho abagore bakuze babonera urwaho rwo kuba babagurisha babashuka ko bagiye kubashakira akazi.

Kuri Ahishakiye ngo uruhare rw’urubyiruko mu gukumira iki kibazo ni ugutanga amakuru aho babonye ibimenyetso. Ati: “twebwe muri rusange nk’abanyeshuri uruhare rwacu ni ugutanga amakuru, kandi tuzabikora”.

Muri rusange abanyeshuri bose biyemeje kumenyesha polisi ahakekwa igurishwa ry’abana b’abakobwa, kandi ngo mu gihe bava banajya ku mashuri aho babonye umushoferi utwaye ikinyabiziga yihuta cyane cyangwa yasinze nabyo babimenyeshe polisi.

Ikindi aba banyeshuri biyemeje ni ukwirinda ibiyobyabwenge kandi bagakangurira bagenzi babo bazi ko babinywa bakabireka.

Charles Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abana bacu tubarinde ibyobyabwenge kandi tunabarinde icuruzwa ryabo kuko nibo bazaba bagize imiryango nyarwada ejo hazaza

baramba yanditse ku itariki ya: 28-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka