Kamonyi: Itsinda ryaturutse i Nyamasheke ryashimye gahunda y’uburezi budaheza
Mu rugendoshuri rwakozwe n’abaturage 11 bo mu karere ka Nyamasheke bagamije gushaka ibitekerezo no kwigira ku bandi mu mushinga w’iterambere ridaheza, bishimiye ko basanze gushyigikira uburezi bw’abafite ubumuga byarateye imbere mu karere ka Kamonyi.
Muri uru rugendoshuri, barebye imikorere y’uburezi budaheza aho abana bafite ubumuga bigana n’abandi, basura amakoperative y’abapfakazi n’ayabafite ubumuga ndetse n’imibereho y’abashigajwe inyuma n’amateka.
Ku rwunge rw’amashuri St Aloys Gacurabwenge rwigamo abana bafite ubumuga 56, ababyeyi, abarezi ndetse n’abanyeshuri batanze ubuhamya bw’uko bibona mu burezi budaheza. Abana bafite ubumuga bigana n’abandi batabufite ndetse bakabafasha gukurikira amasomo kandi batabyinuba kuko babikanguriwe.
HAgamijwe guteza imbere uburezi budaheza, mu karere ka Kamonyi hariho itsinda ry’ababyeyi rifasha abarezi gukurikirana abo bana ku mashuri ndetse no kujya mu mihana gukangurira abandi bafite ubumuga kugana ishuri. Ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye byo muri Kamonyi byose bifite abarimu bahuguwe ku mwihariko w’ibyo abafite ubumuga bakeneye mu ishuri hakurikijwe ubumuga bwabo.
Niyoyita Côme, ushinzwe igenamigambi mu karere ka Nyamasheke, akaba ari nawe wari ukuriye aba bashyitsi, yashimye intambwe akarere ka Kamonyi kateye mu gufasha icyiciro cy’abafite ubumuga cyane cyane abakiri bato, avuga ko kubafasha kwigana n’abandi ari inkingi y’iterambere ridaheza.
Gahunda y’uburezi budaheza yashyizwe mo ingufu mu karere ka Kamonyi mu mwaka wa 2013, Umukozi w’akarere ushinzwe abafite ubumuga Habimana Henri yasobanuriye abashyitsi ko iyi gahunda yagize imbaraga bitewe n’ababyeyi bayishyigikiye bakora amatsinda y’ubukangurambaga no gufashanya.
Mu bindi bikorwa basuye, abaturutse Nyamasheke bashimye iterambere abasigajwe inyuma n’amateka bagezeho kuko bataretse umwuga w’ububumbyi, ahubwo bawuvuguruye babumba ibikoresho bijyanye n’igihe kandi bagakora n’indi mirimo. Uwashigajwe inyuma n’amateka waturutse i Nyamasheke yatangaje ko abanyakamonyi babasize mu iterambere, akaba agiye gukangurira bagenzi be gukora nka bo.
Itsinda ryaturutse i Nyamasheke ariko ryagaye uburyo amakoperative y’abatishoboye mu karere ka Kamonyi yubatse mo kuko usanga batavanze n’abandi ngo bahuze ingufu. Ngo ibyiciro byihariye nk’abapfakazi ba jenoside, abafite ubumuga n’abasigajwe inyuma n’amateka bakora amakoperative ya bonyine, kandi uko kutavangwa bishobora kudindiza iterambere rya bo.
Kuri iki bibazo, Umuhoza Alexia ushinzwe abatishoboye mu karere ka Kamonyi yasobanuye ko babanje kwita ku batishoboye by’umwihariko, ubundi bamara kuva mu bwigunge bakazabona kubahuza n’abandi.
Uru rugendoshuri rw’iminsi ibiri rwashojwe tariki 27/8/2014, rwitabiriwe na bamwe mu bakozi b’akarere, abafatanyabikorwa na bamwe mu baturage bahagarariye abandi bo mu karere ka Nyamasheke.
Marie Josée Uwiringira
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
abana b’abanyarwanda bafashwe kwiga muri gahunda nyinshi zatangiwe maze bazakure bagira icyo bimarira. iyimijwe n’ikaramu ntiramburura
niba hari ikintu u Rwanda rwagezeho kurwego rugaragarira amaso ya buriwese ni uburezi ku mwana wese w’umunyarwanda hoa ava akagera nubwo bwose ireme ryubureze tutarargiraho uko tubishaka ariko ikizere naho kirahari ko bizagerwaho neza kandi mugihe kidatinzwe
akamaro ku rugendo shuri ni ukwiga icyo abandi bakurushije maze nawe ukakigana nizereko abo bavuye mu karere ka Nyamasheke bagiye kuzamura uburezi bwababana n’ubumuga kuko nabo erega nubwo bamugaye ku mubiri ariko mu mutwe ni bazima.