Gicumbi: Abagabo bamaze kwifungisha burundu baragira inama abakibishidikanyaho

Abagabo bo mu karere ka Gicumbi bamaze kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bwo kwifungisha burundu (Vasectomy) barasobanura ko babikoze babyumvikanyeho n’abagore babo kandi ngo bamaze kubona ibyiza byabyo bakaba bakangurira abakibishidikanyaho gushira ubwoba kubyitabira.

Bugingo Bérnard utuye mu kagari ka Gacurabwenge, avuga ko yitabiriye kuboneza urubyaro kubera ko yashakaga ko we n’umugore we babyara abana bashoboye kurera, akabanza kubyumvikanaho n’umugore we ndetse bakajya kwa muganga akamusinyira agahita yifungisha burundu.

Bugingo avuga ko yafashe umwanzuro wo kwifungisha burundu nyuma yo kwigishwa na nyuma y’uko abonye bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro umugore yakoreshaga butamugwaga neza. Uyu mugabo atangaza ko ntacyo we n’umugore we bibatwaye.

Nubwo hari abandi bagabo bababwira ko batakiri abantu ndetse bakabita inkone, kuri bo ngo bumva nta pfunwe bibateye ndetse ko ku giti cyabo bakomeza gushishikariza abandi bagabo kuboneza urubyaro, kuko bigirira akamaro umuryango wose ndetse ukabasha no gutera imbere.

Nyuma yo kwitabira kuboneza urubyaro ngo we n’umugore we bahise batangira gukora ngo biteze imbere ubu bakaba bageze kuri byinshi.

Mu byo amaze kugeraho mu myaka 4 amaze yitabiriye kuboneza urubyaro harimo ibikorwa by’ubworozi, yabashije kubaka inzu ndetse abasha no kubona ubwisungane mu kwivuza bw’umuryango we no gufasha abana be batatu kwiga.

Kuri we ngo iyo atitabira kuboneza urubyaro byari kumuviramo guhora abyara abana benshi bityo ugasanga babayeho nabi.

Si Bugingo gusa witabiriye uburyo bwo kwifungisha burundu. Uwitwa Barora Sylvestre we avuga ko gufata icyemezo cyo kwifungisha burundu yabitewe n’uko yabonaga nta mikoro afite yo kubyara abana benshi.

Aba bagabo bemeza ko kuboneza urubyaro byagize akamaro mu mibereho myiza n'iterambere ry'imiryango yabo.
Aba bagabo bemeza ko kuboneza urubyaro byagize akamaro mu mibereho myiza n’iterambere ry’imiryango yabo.

Ngo ikindi cyamuteye gufata umwanzuro wo kwifungisha burundu ari uko umugore we imiti yo kuboneza urubyaro yamuguye nabi.
Kuri we asanga uburyo abayeho n’umuryango we ntacyo bibatwaye biruta cyane kuba baba ari umuryango w’abantu benshi bityo amikoro y’imibereho yabo akajyenda nabi.

“Uburyo mbayeho n’abana banjye 2 na nyina ubabyara nsanga nta kibazo dufite mu rugo kuko tubayeho twumvikana kandi mbasha kubonera umuryango wanjye ibiwutunga,” uko niko Barora Sylvestre abivuga.

Nzabarinda Elie, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gacurabwenge mu murenge wa Byumba, nawe ni umwe mu bakoresheje uburyo bwo kwifungisha burundu bagamije kuboneza urubyaro mu miryango yabo.

Nzabarinda avuga ko icyabimuteye ari uko yasanze ashoboye kubyara abana babiri gusa. Nk’umuyobozi uzi gahunda za leta kandi ihora imusaba kuzishyira mu bikorwa ngo yasanze abana 2 baba bahagije.

Kuba yarabashije kubyumvikana ho n’umugore we bashakanye asanga nta kibazo biteje ndetse umugabo wifungishije burundu akaba akomeza kugira ubuzima nk’ubwo yari asanganywe.

“Ibyo nakubwiye ni uko umugabo akomeza gutera akabariro nk’uko bisanzwe, akomeza kugira ibitekerezo by’abagabo, igihinduka n’uko atakora imibonano mpuzabisina n’umugore we ngo babyare,” Nzabarinda.

Umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe ubuzima, Kayumba Emmanuel avuga ko ubu buryo abagabo babukoresha baba babyihitiyemo ndetse bakaba bayumvikanyeho n’abagore babo.

Ubu buryo bukorwa hafungwa umutsi wo ku dusabo tw’intanga tw’umugabo umufasha gutera inda igihe ari gukora imibonano mpuzabitsina ku buryo adashobora gutera inda umugore.

Kuba rero uwo mutsi ufunzwe ntibivuze ko abagabo bakoresheje ubu buryo baba babaye ibiremba.

Akomeza avuga ko hazakomeza gukorwa ubukangurambaga kugira ngo abagabo banena bagenzi babo kuko bifungishije burundu bareke gukoresha inyito zibakomeretsa.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ndasubiza wowe ufite impungenge.Rwose ntagihinduka kumugabo kuko ubwo buryo nange nibwo nkoresha kd maze 3years.(ntampungenge!)

alias yanditse ku itariki ya: 17-11-2014  →  Musubize

Ibyo Turabyumv Ariko Turibaza Iyo Umugabo Yifungishije Burundu Ashobora Gukomeza Gutera Akabariro,

akimanimpaye yanditse ku itariki ya: 28-08-2014  →  Musubize

ni byiza cyane ku cyemezo cyafashwe nabo bagabo ni byiza cyane ndetse ninabwo uburinganire bugaragara neza kuko abenshi bazi ko kwifungisha bireba abagore gusa. mukuringaniza urubyaro bireba abashakanye bose.

Desire yanditse ku itariki ya: 28-08-2014  →  Musubize

nukuri hari uburyo abantu baba batabona kandi bwafasha benshi cyane nko mubihugu byacu usanga aho tuba tumaze kugira abana 10, nidbaza nti umuntu uite abana 10 koko yifungishije , aba yumva ataribwo yungutse koko? ikibazo cyabantu baba barabyaye benshi, usanga harimo abo babyaye bitumvikanyweho kumpande zombi ariko iyo aza kuba yarifungishije ageze kumubare runaka byari kuba ari byiza

mahirane yanditse ku itariki ya: 28-08-2014  →  Musubize

Kuringaniza imbyaro ni ngombwa, ariko ibi byose ku mubiri w’umuntu seee nta ngaruka?????????????
Ese ko bibaye burundu, aramutse yongeye gushaka urubyaro mu gihe runaka atateganyije, yakwicuza bingana iki?

MUGABO John yanditse ku itariki ya: 28-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka