Gatsibo: Abakandida Senateri bemereye abaturage kuzababera aho batabasha kugera
Abakandida Senateri b’Intara y’Uburasirazuba bahatanira umwanya wo kujya mu nteko ishingamategeko umutwe wa Sena, kuri uyu wa gatatu tariki 27/8/2014 nibwo basoje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza.
Ibikorwa byo kwiyamamaza kw’aba bakandida byasorejwe mu Karere ka Gatsibo, aho inteko itora y’Akarere ka Gatsibo yabanje kumurikirwa aba bakandida senateri aribo; Mme Kazarwa Gerturde, Mme Muhimpundu Claudette na Mme Bagweneza Theopiste.
Muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza, aba bakandida bahawe umwanya wo kwibwira birambuye abari bitabiriye iki gikorwa, bavuga imigabo n’imigambi yabo mu gihe bazaba bagiriwe ikizere cyo guhagararira abaturage mu nteko ishingamategeko umutwe wa Sena, icyo bose bahurijeho akaba ari ukubera abaturage aho bo batabasha kwigerera.
Abari aho bahawe umwanya babaza aba bakandida ibibazo bitandukanye, aho bibanze cyane ku kibazo gikunze kugaragara ku biyamamaza bavuga ko bazajya bagaruka mu baturage bakabegera bakarushaho kumenya bimwe mu bibazo bahura nabyo, ariko ngo iyo bamaze kugirirwa ikizere bagatorwa ngo abaturage babaheruka ubwo.
Ushinzwe guhuza ibikorwa by’amatora mu Ntara y’Iburasirazuba, Kayiranga Rwigamba Frank, yavuze ko n’ubwo iki gikorwa gisojwe bitabujije umukandida ubishaka kuri gahunda ye, ko ashobora kubimenyesha komisiyo y’amatora akaba yasubira kwiyamamaza aho yarangije.
Iki gikorwa cyo kwiyamamaza kw’abakandida ku mwanya w’ubusenateri, cyatangiye tariki 19 Kanama 2014 mu Karere ka Bugesera, kikaba gisorejwe mu Karere ka Gatsibo giturutse mu Karere ka Nyagatare. Biteganyijwe ko amatora nyirizina azaba kuri uyu wa gatanu tariki 29 Kanama 2014, muri buri karere k’Intara y’Iburasirazuba.
Aya matora agamije gushaka usimbura Mukabarisa Donatile wahoze ahagarariye Intara y’Uburasirazuba ubu akaba ari Perezidante w’inteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|