Uburengerazuba: Barasaba ubufatanye mu kurwanya icuruzwa ry’abantu

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba, kuri uyu wa 26 Kanama 2014, bwagiranye inama n’abikorera barimo abanyamahoteli, abanyatubari n’abakora akazi ko gutwara abantu bakoresheje ibinyabiziga maze bubakangurira gufata iya mbere mu kugira uruhara mu ikumirwa ry’icyaha cyo gucuruza abantu.

Umwe mu banyametegeko bari baje muri iyo nama yari yanitabiriwe n’ubuyobozi bw’uturere twose tugize intara y’Uburengerazuba, yasobanuye ko gucuruza abantu bishobora gukorerwa imbere mu gihugu cyangwa bikarenga imipaka. Iri curuzwa ry’abantu ngo riba rigamije kubakoresha ubusambanyi, imirimo y’agahato cyangwa ubundi bakabakuramo ibice by’umubiri bishobora kugurishwa.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Caritas Mukandasira, yabwiye abari mu nama ko iki cyaha giteye isoni ku buryo kitakagombye kurangwa mu Rwanda. Yagize ati “Kugira ngo abana bacu abari bacu bashorwa mu busambanyi bikozwe n’ababyeyi na mwe murumva ko ari ikintu rwose giteye impungenge cyane.” Guverineri Mukandasira akaba yabasabye gutanga amakuru aho bumvise amahano nk’ayo.

Iki cyaha cyahujwe kandi n’icyo gukoresha abana bato mu mahoteli no mu tubari cyangwa se kubatwaramo. Aba bibukije ko icyaha cyo gucuruza abantu akenshi gikorerwa ahantu nk’aho cyane cyane aho baba bagamije kubakoresha ubusambanyi cyangwa ubucakara.

Ubuyobozi bw'uturere, abahagarariye abikorera, abahagarariye ibigo bitwara abagenzi barasabwa ubufatanye mu kurwanya icuruzwa ry'abantu.
Ubuyobozi bw’uturere, abahagarariye abikorera, abahagarariye ibigo bitwara abagenzi barasabwa ubufatanye mu kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, ACP Gilbert Rwampungu Gumira, yasabye ko habaho amategeko asaba abayobozi b’amahoteli n’utubari kujya bareba niba abo bagiye kwemerera kwinjiramo aba yujuje imyaka y’ubukure.

Abandi baburirwa ni ababyeyi bashukwa bagatanga abana babo rimwe na rimwe babashuka ko bagiye kubaha akazi nyamara abo babyeyi batazi iyo abo bana batwawe.

ACP Gugimira ashingiye ku mugabo bafatiye i Rubengera mu Karere ka Karongi mu minsi ishize ngo wakuraga abana b’abakobwa b’i Rutsiro mu ishuri akajya kubacuruza i Kigali yagize ati “Baragushuka bakagutwarira umwana ngo bagiye kumuha akazi, ntuzi aho bamutwaye kandi wenda ntazanagaruka ariko ukabyemera.”

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba ndetse n’inzego z’umutekano barasaba ubufatanye na buri wese muri iyi ntara gukumira iryo curuzwa ry’abantu batanga amakuru ku hantu hose bazi cyangwa bakeka byaba bibera.

Abanyamahoteli n’utubari ngo bagomba kujya bakumira abana bashaka kujyayo kuko ngo bituma banywa ibisindisha bikabatera kwiroha mu biyobyabwenge abandi bakajya mu buraya. Basabwa kandi gutanga amakuru ku basaza cyangwa abantu bakuru bajyana abana ahantu nk’aho kuko ngo akenshi baba bagamije kubakoresha ubusambanyi.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iki cyaha cyo gucuruza abana kigomba kurangira kuko kitaduhesha isura nziza nk’abana b’abanyarwanda

gumira yanditse ku itariki ya: 27-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka