Nyamasheke: Abanyamadini biyemeje kuba umusemburo w’iterambere ry’akarere

Abanyamadini n’amatorero bo mu karere ka Nyamasheke biyemeje kuba umusemburo nyakuri uzafasha abayoboke babo gushyira mu bikorwa gahunda za leta babakangurira kuzigira izabo.

Ibi babivuze mu nama ngarukagihembwe yabahuje n’ubuyobozi bw’akarere kuri uyu wa kabiri tariki ya 27/08/2014 ku cyicaro cy’akarere.

Nsengiyumva Laurien, umushumba w’itorero ADEPR ry’akarere ka Nyamasheke, avuga ko ari igikorwa gikomeye kwicarana n’ abayobozi b’akarere ngo bahuze imyumvire kuri gahunda ziteza imbere abaturage, cyane ko ari we bahuriraho bose kandi bagamije kumugeza ku iterambere.

Nsengiyumva avuga biyemeje gukangurira abayoboke babo kwitabira gahunda za Leta zigamije iterambere ryabo ndetse no kubafasha aho bishoboka.

Agira ati “abanyamatorero twiyemeje ko tugiye gukangurira abo tuyobora kwitabira ubwisungane mu kwivuza abatabishoboye tukabubashakira mu bushobozi bwacu, tuzarushaho kubakira abatishoboye, tworoze abakene ndetse dukomeze kunganira leta mu bikorwa by’uburezi”.

Abanyamadini n'amatorero biyemeje gukangurira abaturage kubahiriza gahunda za Leta z'iterambere.
Abanyamadini n’amatorero biyemeje gukangurira abaturage kubahiriza gahunda za Leta z’iterambere.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gatete Catherine, yavuze ko abanyamadini n’amatorero bakwiye kugaragara mu mihigo y’akarere kuko n’ubundi ari abafatanyabikorwa ba mbere ndetse bose bagamije iterambere ry’umuturage, abasaba ko mu nyigisho zabo badakwiye kwibagirwa kwibutsa abayoboke babo gahunda za leta zigamije kubateza imbere.

Yagize ati “ni byiza kwigisha abayoboke banyu ijambo ry’Imana mukibuka no kubabwira ko bakeneye ubwisungane mu kwivuza, mukababwira ko bakwiye gukomeza kubumbatira umutekano cyane ushingiye ku mibanire myiza y’ingo ndetse n’uburere bw’abana, bakanitabira umuganda n’ibindi”.

Abanyamadini n’ubuyobozi bw’akarere biyemeje kongera kubaka ibyumba by’amashuri no kuba ubwisungane mu kwivuza bwitabiriwe bitarenze ukwezi kwa Nzeri, no gufasha ingo zibanye nabi baziha izibanye neza zikabagira inama, bongera kwibutswa kurwanya igurishwa ry’abantu rishoboka mu Rwanda.

Muri iyi nama hatowe urwego rw’abanyamadini ruzajya ruhuza ibikorwa byabo ndetse n’ibikorwa bya leta, hatorwa Nsengiyumva Laurien umushumba uyoboye itorero ry’akarere rya ADEPR muri Nyamasheke kuyobora urwo rwego.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka