Ntakirutimana Sarah wo mu kagari ka Rurengeri twasanze mu murima arimo gutera imbuto y’ibirayi avuga ko akurikije uko abona ikirere n’uko ibihe by’imvura n’izuba bisimburana mu buryo bwiza, hazaboneka umusaruro ku bahinzi haramutse hatagize igihinduka.
Ugirumurera Beatrice nawe wo mu karere ka Nyabihu ahitwa mu Kivugiza avuga ko basanga ikirere kimeze neza kandi gitanga ikizere cy’umusaruro biramutse nta gihindutse. Gusa yongeraho ko byose ari Imana ibigena kandi ko niba ibihe bikomeje kuba byiza, nta kabuza umusaruro uzazamuka.
Kuba umusaruro ushobora kuzamuka mu gihembwe cy’iginga cya 2015A kandi bigarukwaho na Blandine Uwimana ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Mukamira. Kuri we asanga igihe kimeze neza kandi abahinzi bakaba baratangiye guhinga. Bakaba basabwa kugira vuba,kugira ngo imvura izage gucika imyaka yaramaze kugera ahashimishije.
Kuri ubu, abahinzi basabwa guhingira igihe, bagaterera igihe, bagahinga imbuto nziza, bagakoresha inyongeramusaruro mu buryo bwiza kandi bagakurikiza inama bagirwa. Ikigamijwe cyane akaba ari ukongera umusaruro, abahinzi bakihaza mu biribwa, bityo bagasagurira n’amasoko bakarushaho kwiteza imbere.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|