Ku mipaka ya Rusizi ya Mbere n’iya kabiri hakajijwe ingamba zo gukumira indwara ya Ebola

Nyuma yaho indwara ya Ebola igaragariye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya kongo, abakoresha imipaka ya Rusizi ya Mbere y’iya Kabiri barishimira ingamba zafashwe zo gukumira iyo ndwara hapimwa abava muri icyo gihugu binjira mu Rwanda.

Dr Uzabakiliho Raphael ushinzwe gukurikirana umunsi ku wundi iki gikorwa kuri iyi mipaka yombi avuga ko mu ngamba zafashwe ari uko nta muntu uzongera kwinjira mu Rwanda ava muri Congo afite igipimo cy’ubushuhe bw’umuriro mu mu biriwe kirengeje 37.5 ku mpamvu z’uko yaba akekwaho iyo ndwara akaba ari no muri urwo rwego batangiye kwifashisha ibikoresho byabugenewe mu gupima umurimo ku bantu bava muri Congo.

Abaforomo bari gupima abava muri Congo ubushyuhe nka kimwe mu bimenyetso by'indwara ya Ebola.
Abaforomo bari gupima abava muri Congo ubushyuhe nka kimwe mu bimenyetso by’indwara ya Ebola.

Nyirangirumpatse Maria ni umwe mubaforumu bakorera mu Bitaro bya Gihundwe akaba muri iyi minsi yarimuriwe ku mupaka wa Rusizi ya mbere. Avuga ko kuva batangira iki gikorwa tariki 26/08/2014 ntawe wari wakekwaho iyo ndwara.

Ngo iyo habonetse ukekwaho indwara ya Ebola agira aho akurikiranirwa ku ruhande rw’Abanyarwanda mu gihe ukekwa ku ruhande rwa Congo asubizwa mu gihugu cye; nk’uko bisobanurwa na Dr Uzabakiliho Raphael unasaba abaturage bajya muri Congo kugabanya ingendo bahakorera mu rwego rwo kuyirinda.

Ari abaturage bo muri Kongo ari nabo mu karere ka Rusizi barishimira iki gikorwa cyo gusuzuma Ebola ku mipaka. Abanyekongo barimo umubyeyi Mapendo bavuga ko uwo bakekaho ubwo burwayi wese bajye bamusubiza aho avuye aho kugirango abe intandaro yo kumara imbaga y’abaturage.

N'ubwo Abanyekongo baza mu Rwanda ari benshi bose banyuzwa ku gipimo gipima ubushyuhe mu mubiri.
N’ubwo Abanyekongo baza mu Rwanda ari benshi bose banyuzwa ku gipimo gipima ubushyuhe mu mubiri.

Usibye kuba abava muri Kongo bari kunyuzwaho igipimo hari n’ubutumwa abanyura kuri iyo mipaka bari guhabwa n’abaforumu bubafasha mu kumenya uko Ebola yandura no kuyirida.

Mu busanzwe abaturage b’akarere ka Rusizi n’abo mu mujyi wa Bukavu bahurira ku migenderanire ahanini ishingiye ku mihahiranire bitewe n’icyo bamwe bifuza guhahira mu gihugu cya bagenzi babo kitaboneka mu buryo bworoshye mu cyabo.

Izi ngamba zafashwe ku mipaka ya Rusizi ya mbere n’iya Kabiri zanafashwe ku mipaka ihuza umujyi wa Gisenyi n’uwa Goma mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Kongo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

kwirinda biruta kwivuza izo ngamba ni nziza cyane ahubwo bazikaze kugira ngo icyo cyorezo kitagera ku butaka bwacu.

Abuba yanditse ku itariki ya: 27-08-2014  →  Musubize

birakwiye rwose ko ministeri y’ubuzima idahumbya na gato iki kinyagwa kicyorezo kibaca muri humye kikatumara, gusa kugeza ubu ingamba zafashwe zirashimishije ariko bakomeze bakaze ingoyi ,

kirenga yanditse ku itariki ya: 27-08-2014  →  Musubize

dukomeze tubungabunge ubuzima bw’abanyarwanda iki cyorezo kitavaho kitunyura mu rihumye

maganya yanditse ku itariki ya: 27-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka