Ngororero: Uburyo bwo guhuza amasomo ku masaha amwe mu mashuri bizafasha mu burezi

Abayobozi b’ibigo by’amashuri mu murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero, bashyizeho uburyo bwo kuzajya bahuza amasaha bigishirizaho amasomo, bakaba bavuga ko ubu buryo buzabafasha kwita kimwe ku banyeshuri kuko hari abigaga amasomo amwe n’amwe mu masaha adakwiye cyangwa se bamwe bagakora amakosa yo gutira amakayi bagenzi babo.

Nkuko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngororero, Simpenzwe Pascal, ngo guhuza amasomo bizanafasha abarimu bayigisha kubona umwanya wo kuyategura bafatanyije bakunganirana aho babikeneye, nkuko imikoranire ikunze kuranga abarimu bo muri uyu murenge.

Mbere yo gushyiraho ubu buryo ngo hari abanyeshuri wasangaga binubira kwiga amasomo amwe n’amwe asaba imbaraga ariko bakayiga mu masaha ya nyuma ya saa sita bananiwe, nk’amasomo arebana n’imibare myinshi, ubu bakaba barayashyize ku masaha atananiza abanyeshuri.

Uku guhuza amasaha y’amasomo mu mashuri kandi ngo byanaciye akajagari n’ubunebwe byagaragaraga mu banyeshuri aho bamwe batiraga amakayi bagenzi babo bo ku bindi bigo begeranye, bityo bakigira mu ikayi imwe ari benshi nkuko byagiye bigaragara kuri bamwe mu banyeshuri.

Biteganyijwe ko aka gashya ko mu murenge wa Ngororero nigatanga umusaruro mu kuzamura ubumenyi n’imyitwarirre y’abanyeshuri n’abarimu, kazakoreshwa no mu yindi mirenge hagamijwe kugera ku ntego z’uburezi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Ngororero unafite uburezi mu nshingano ze avuga ko abayobozi n’abarezi befite uburenganzira bwo guhimba udushya tuganisha aheza mu burezi, kandi ko ababikoze neza bakwiye kubera abandi urugero.

Avuga ko akarere ka Ngororero kitaye cyane ku burezi haba mu mashuri asanzwe no mu y’imyuga akomeje kwiyongera muri aka karere.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka