Gicumbi: Ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho icyaha cyo guha abapolisi ruswa

Umugabo witwa Ngurinzira Théodore ari mu maboko ya polisi ikorera mu karere ka Gicumbi akurikiranyweho icyaha cyo guha abapolisi ruswa y’ibihumbi bine.

Aho afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba, avuga ko yatawe muri yombi tariki ya 24/8/2014 nyuma y’uko abapolisi bamuhagaritse bamwaka icyangombwa cyo gutwara imizigo agakuramo amafaranga akayabahereza agira ngo n’ibyangombwa abahereje.

Kuri we ngo ntabwo yari abahaye ruswa ahubwo yabahereje atarebye neza niba ari ibyangombwa abahaye cyangwa ari amafaranga, nyuma ngo nibwo baje kumuta muri yombi akurikiranyweho icyo cyaha.

Ku ruhande rwa Polisi ikorera muri aka karere, ivuga ko ubwo abapolisi bari bari mu kazi kayo bahagaritse uyu Ngurinzira ngo bagenzure niba afite ibyangombwa byuzuye aho kubaha ibyangombwa abahereza amafaranga ibihumbi bine.

Mu rwego rwo guca amakosa akorwa n’abatwara ibinyabiziga no guca ruswa burundu yahise atabwa muri yombi ubu akaba ari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Uyu Ngurinzira uri mu maboko ya polisi naramuka ahamwe n’icyaha azahanwa n’ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese wahamwe n’icyaha cyo gutanga ruswa ahanishwa igihano kuva ku myaka 5 kugeza kuri 7 n’ihazabu y’amafaranga yayo yatanzeho ruswa yikuba kuva ku nshuro ebyiri kugeza ku cumi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka