Rusizi : Mu mashyuza hatoraguwe umurambo utaramenyekana

Ku mazi ashyushye bita amashyuza aherereye mu kagari ka Mashyuza, umurenge wa Nyakabuye, mu karere ka Rusizi habonetse umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 20-25 y’amavuko ariko ba nyira we ntibaramenyekana.

Nubwo icyahitanye uwo musore kigikorwaho iperereza mu bitaro bya Mibilizi biracyekwa ko yaba yazize impanuka y’amazi y’amashyuza , ubwo yari arimo ayogamo, dore ko abantu benshi bakunze kuza koga muri ayo mazi ashyushye cyane kuko ngo avura amavunane, akaba n’umuti w’indwara nyinshi baza barwaye bakagenda bazikize.

Bamwe mu bo twaganiriye, nyuma yo kurohora umurambo mu masaha y’amanywa kuri iki cyumweru kuwa 24/08/2014, badutangarije ko abaje koga bazindutse basanze umurambo ureremba hejuru y’amazi mu rukerera, nuko bahita batabaza izego z’umutekano zibegereye.

Gusa umwirondoro we ntiwabashije kumenyekana, cyane cyane ko nta n’abantu batuye hafi aho batakaga ko babuze umuntu, kandi ngo nta n’ibyangombwa babonye mu myenda yari yambaye n’ubwo na yo yari yatangiye guhindana, nk’uko byasobanuwe n’umusaza Minani Japhet wari wahamagajwe ngo aze awurohore kuko ngo ari we usanzwe abimenyereye.

Uyu musaza asanzwe yiyambazwa igihe hari umuntu waharohamiye, kubera ko ngo we azobereye cyane ibyo koga mu mashyuza, no gutabara abayagiriyemo ibibazo , benshi bakaba bari basanzwe baranamuhimbye akazina k’umutabazi.

Mu butumwa yatanze, Madamu Ndabavunnye Margueritte, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Nyakabuye, yavuze ko kubera ko ayo mazi agira utuntu bita udukono tureture cyane kandi tuba turimo amazi ashyushye cyane ku buryo kuharohoramo umuntu atari ibya buri wese, ngo byaba byiza abahajya kwicaginga nk’uko babivuga, bagiye bajyayo hakiri kare, hagira ugwamo hagahita hakorwa ubutabazi bwihuse, kandi hakoga ababizi neza, bakirinda no kogera muri utwo dukono.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abantu bakwiye kujya bitondera ayo mazi kuko usanga buri mwaka atwara abantu nange ndahazi ariko uyo wishutseko arihagufi nibwo usanga uhagiriye ingorane mumpera z umwaka akunze guutwar abantu benshi ndasaba inzego z ubuyoboziko zabuza abayajyaho mwijoro butaracya kuko aribwo hakunze kuvukira izo ngorane

sibomana joseph yanditse ku itariki ya: 26-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka