Nyamasheke: Ntibavuga rumwe ku kuba abarobyi bituma mu kivu

Bamwe mu baturage baturiye ikiyaga cya Kivu bavuga ko abaroba isambaza n’amafi mu kiyaga cya Kivu bituma mu mazi kuko nta bwiherero bagira ku nkombe kandi bamara amasaha menshi bari mu mazi, dore ko bamara ijoro ryose baroba, ibi ngo bikaba bishobora guteza ikibazo gikomeye mu gihe haboneka indwara zitandukanye nka korera cyangwa izindi ndwara zikomoka ku mwanda.

Umwe mu baturage uturiye i Kivu akaba n’umujyanama mu murenge wa Kagano avuga ko afite amakuru nyayo kandi nawe yabyiboneye ko abaroba mu kiyaga cya Kivu bituma mu mazi, agasanga haramutse ntagikozwe ngo abarobyi bashakirwe aho bashobora kujya bituma mu gihe bari mu kazi kabo bishobora kuzateza ingaruka zikomeye mu gihe kiri imbere.

Abisobanura agira ati “hari indwara nyinshi zikomoka ku mwanda zishobora kwibasira abavoma amazi y’i Kivu ndetse n’abogera mu Kivu utaretse n’abarya ibikomoka mu mazi birimo amafi n’isambaza, mu gihe abarobyi bakomeza kwituma mu mazi kubera kutagira ubwiherero”.

Abarobyi ngo baba bituma mu mazi mu gihe bari kuroba.
Abarobyi ngo baba bituma mu mazi mu gihe bari kuroba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano, Niyitegeka Jérôme, avuga ko iki kibazo kizwi kandi ko mu gihe kitarenze ukwezi bazaba bashakiwe aho bazajya biherera mu kwirinda ingaruka zikururwa n’umwanda.

Agira ati “tugiye kugirana ibiganiro n’amakoperative y’abarobyi tubabwire ko iyo migirire idakwiye ndetse dushake uko bakubakirwa ubwiherero ku buryo mu gihe cy’ukwezi kumwe bishobora kuzaba byakemutse”.

Abarobyi bavuga ko batituma mu Kivu

Ku ruhande rw’abarobyi, bahakana aya makuru bivuye inyuma bakemeza ko abavuga gutyo ari abatazi imikorere yabo igihe bari mu mazi.

Abarobyi babaye bituma mu mazi byagira ingaruka ku bantu bakoresha amazi y'i Kivu mu mirimo ya buri munsi n'abajya kuruhukiramo boga.
Abarobyi babaye bituma mu mazi byagira ingaruka ku bantu bakoresha amazi y’i Kivu mu mirimo ya buri munsi n’abajya kuruhukiramo boga.

Bazirake Eraste ni umuyobozi w’amakoperative y’abarobyi mu karere ka Nyamasheke. Avuga ko hari abantu benshi bibaza ibibazo nk’ibyo kuko babona abarobyi bamara igihe kinini mu ijoro bari mu mazi rwagati bakibaza uko babigenza iyo bashatse kwituma, ariko akavuga ko bafite ibanga bakoresha ku buryo batatinyuka kwituma mu mazi.

“Dufite ibanga dukoresha, tuba dufite ibidobo binini tuba dutwaye, iyo hari ushatse kwituma abikorera mo tukaza kumena umwanda aho wagenewe, ntibyanashoboka kubikora turi kuroba kuko indobani zacu ziba ziri mu mazi, umurobyi aramutse abikoze yakwanduza umutego, ntabwo yabikora rero,” Bazirake.

Ikiyaga cya Kivu ni hamwe abaturage bajya kuruhukira bakogamo ndetse abahaturiye bakahavoma amazi yo gukoresha ndetse amatungo menshi akayanywa.

Jean Claude Umugwaneza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka