Ngoma: IPRC-East irasaba urubyiruko kutishora mu biyobyabwenge

Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba (IPRC-East) ryatangije ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko kuko bigira ingaruka ku myigire n’imibereho by’urubyiruko ndetse no ku gihugu muri rusange.

Ubu bukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko bwatangiye tariki ya 23/08/2014 bukazageza tariki ya 29/08/2014 bwatangiranye n’urubyiruko ruvuye mu bigo by’amashuri 10 y’umurenge wa Kibungo, abo banyeshuri bakaba baritabiriye amarushanwa ajyanye no kurwanya ibiyobyabwenge.

Umuyobozi wa IPRC-East wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari Kizito Habimana, avuga ko bidashoboka ko umunyeshuri yafata ibiyobyabwenge ngo yige atsinde cyangwa ngo ibyo yize bimugirire akamaro.

Ati “Ntabwo wafata ibiyobyabwenge ngo wige umwuga uwumenye, ngo wige ikintu ugifate. Iyo wize umwuga warangiza nyuma ugafata ibiyobyabwenge, wa mwuga ntacyo ukumarira kuko icyo gihe ibyo wize biba imfabusa, ahubwo ukaba umutwaro ku gihugu ntugire n’icyo umarira ababyeyi”.

Ubu bukangurambaga ku kurwanya ibiyobyabwenge bwanabaye umwanya wo kwereka urubyiruko ibyigirwa muri IPRC-EAST.
Ubu bukangurambaga ku kurwanya ibiyobyabwenge bwanabaye umwanya wo kwereka urubyiruko ibyigirwa muri IPRC-EAST.

Umunyeshuri witwa Grâce Irakoze wiga mu kigo cya Kibungo VTC yemeza ko bamwe mu banyeshuri bafata ibiyobyabwenge nk’urumogi bigatuma bahura n’ingaruka zinyuranye.

“Gufata ibiyobyabwenge biteza ingaruka ku bakobwa zirimo gutwara inda z’indaro, gushaka imburagihe abitewe na bagenzi be bamushutse, n’ibindi,” Irakoze.

Umuyobozi w’umurenge wa Kibungo, Gilbert Mapendo, avuga ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge koko gihari kandi kigira ingaruka ku rubyiruko ruri mu ishuri n’urutari mu ishuri, harimo no guta ishuri ku rubyiruko rwiga.

Abanyeshuri bitabiriye ubukangurambaga basobanuriwe uko abiga muri IPRC-EAST bakataje mu ikoranabuhanga.
Abanyeshuri bitabiriye ubukangurambaga basobanuriwe uko abiga muri IPRC-EAST bakataje mu ikoranabuhanga.

Muri iki cyumweru cyo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko gifite insanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko twirinde ibiyobyabwenge, twitabire kwiga umwuga duharanira kwigira”, inzego zinyuranye zizatanga ubutumwa mu rubyiruko hakaba hanateganijwe imikino izahuza ibigo by’amashuri, ndetse n’igitaramo kizahuza imbaga y’urubyiruko kikazasusurutswa n’abahanzi batandukanye.

Ibiyobyabwenge ni ikibazo gikomeye kandi gikomeje kwangiza ubuzima bw’abantu kuko nko mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe by’i Ndera, umubare w’abafite ibibazo by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge wavuye kuri 2.8% muri 2009 ; uba 7.6% muri 2010 ; 7.7% muri 2011 ; ugera ku 8% muri 2012.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka