Ubudage: Bagiye guca urubanza bakurikije ingano y’igitsina cy’uregwa

Urukiko mu gihugu cy’Ubudage rurashaka gucira urubanza umukozi w’iposita ukekwaho kureshya no gukurura abagore mu gihe ari mu kazi ke. Kugira ariko ngo hatangwe ubwo butabera urukiko rwafashe umwanzuro wo kubanza gupima indeshyo y’ubugabo bw’uregwa.

Muri Kanama 2013, uyu mugabo ushinzwe kugeza ubutumwa kuri ba nyirabwo ngo yashyiriye umukobwa ibarwa ye ipantaro ye idafunze yewe ngo n’ubugabo bwe bugaragara. Uregwa ariko we akaba abihakana avuga ko bamubeshyera.

Ahamagawe ngo atange ubuhamya mu rukiko ku byo bashinja umugabo we, umugore w’uyu mugabo ukora ku iposita na we akaba yavuze ko ibyo bashinja umugabo we nta shingiro bifite.

Ibi uyu mugore yabivuze ashingiye ku buzima bwo mu buriri hagati ye n’uwo bashakanye. Abanje kwisegura ku mugabo we yagize ati “Umbabarire kubivuga nshuti ariko rwose agatsina kawe ni gato ku buryo utashobora gukurura abagore utambaye ipantaro.”

Ibi ngo uwo mugore yabivugiye mu rukiko igihe bumvaga urubanza nk’uko byemezwa na Lutte Winkler, umunyamategeko uburanira umugabo we.

Kugira ngo urukiko rushobore gufata umwanzuro kuri uru rubanza rwasabye uwo mugabo uregwa kumanura ipantaro kugira ngo barebe koko niba ibyo umugore we avuga ari byo.

Cyakora ariko ibi Perezida w’urukiko ntiyabikojejwe cyane cyane ko yari umugore maze banzura ko ari umuganga ugomba gusuzuma icyo kimenyetso kugira ngo barebe ko niba ibyo uwo mugabo ashinjwa bifite ishingiro.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka