El Merreikh yegukanye igikombe cya gatatu cya ‘CECAFA Kagame Cup’ imaze gutsinda APR FC

Ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan niyo yegukanye igikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup 2014’ nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku cyumweru tariki 24/8/2014.

Igitego kimwe rukumbi cyahesheje El Merreikh intsinzi cyabonetse ku munota wa 24 gitsindwa na rutahizamu Allan Wanga ukomoka muri Kenya.

Ni igikombe cya gatatu El Merreikh yegukanye nyuma ya 1986 na 1994.
Ni igikombe cya gatatu El Merreikh yegukanye nyuma ya 1986 na 1994.

APR FC yagerageje kucyishyura ariko Salim Magoola, umunyezamu witwaye neza cyane muri uwo mukino abuza APR FC amahirwe yo kwishyura.

Iminota 90 yarangiye ari igitego kimwe cya El Merreikh maze itsindira ku nshuro yayo ya gatatu igikombe cya CECAFA yari yaregukanye mu mwaka wa 1986 ndetse no mu 1994.

Perezida Paul Kagame, umuterankunga wa CECAFA ashimira abakinnyi ba El Merreikh mbere yo kubashyikiriza igikombe.
Perezida Paul Kagame, umuterankunga wa CECAFA ashimira abakinnyi ba El Merreikh mbere yo kubashyikiriza igikombe.

Ikipe ya El Merreikh yari imaze kugera ku mukino wa nyuma ikahatsindirwa inshuro eshatu, mu 1987, 1988 na 2009 ubwo yatsindwaga na Atraco FC yo mu Rwanda, yabujije APR FC amahirwe yo gutwara igikombe cya kane nyuma y’ibyo yatwaye muri 2004, 2007 ndetse na 2010 byose bikaba byari byabereye mu Rwanda.

El Merreikh yahawe igikombe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda wanarebye umukino wa nyuma akaba ari nawe muterankunga w’iryo rushanwa ryamwitiriwe inongererwaho ibihumbi 30 by’amadolari, APR FC yabaye iya kabiri ihabwa ibihumbi 20 by’amadolari.

APR FC n'ubwo itabashije gutwara igikombe ariko yitwaye neza ubwo yasezereraga Rayon Sport na Police FC ikagera ku mukino wa nyuma.
APR FC n’ubwo itabashije gutwara igikombe ariko yitwaye neza ubwo yasezereraga Rayon Sport na Police FC ikagera ku mukino wa nyuma.

Police FC yahawe ibihumbi 10 by’amadolari nk’ikipe yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda KCCA yo muri Uganda penaliti 4-2, ubwo amakipe yombi yari yabanje kunganya igitego 1-1 mu minota 90 yegenewe umukino.

Police FC niyo yari yabanje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Jimmy Mbaraga maze Brian Omony wa KCCA aza kucyishyura.
Imikino y’igikombe ‘CECAFA Kagame Cup’ y’uyu mwaka yari yitabiriwe n’amakipe 14 bikaba ari ubwa mbere iryo rushanwa ngarukamwaka ryitabirwa n’amakipe menshi.

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yatangiye gutera inkunga CECAFA ingana n'ibihumbi 60 by'amadolari muri 2002.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangiye gutera inkunga CECAFA ingana n’ibihumbi 60 by’amadolari muri 2002.

Irushanwa rihuza amakipe aturuka mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati ‘CECAFA’, ryatangiye kwitwa ‘CECAFA Kagame Cup’ mu mwaka wa 2002 ubwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yari amaze gutangira kuritera inkunga ingana n’ibihumbi 60 by’amadolari buri mwaka.

Théoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka