Huye: Amashuri y’imyuga ari kugaragaza ibyo amaze kugeraho

Mu kigo cyigisha imyuga n’ubumenyingiro cyo mu ntara y’amajyepfo (IPRC-South) hari kubera imurikabikorwa ahanini ryatumiwemo amashuri ndetse n’abandi bantu bakora ibikorwa by’imyuga n’ubukorikori guhera ku itariki ya 23 kugeza ku ya 31/8/2014.

Firigo yakozwe hifashishijwe ibikomoka ku biti, imashini itanga umuriro batarinze kuyishyiramo amavuta (rechargeable generator), intebe zishobora no kwifashishwa nk’ibitanda, akabati gashobora gukoreshwa nka etajeri kakabikwamo imyenda (garde robe) ndetse kakanifashishwa nk’uburiri ni bimwe mu biri kumurikwa na IPRC-South.

Ahari ibikorwa bya IPRC-South kandi hagaragara n’amaforomo akora amabuye y’imitako (Paves) atari nk’asanzwe agaragara hirya no hino kuko aba akozwe ku buryo umuntu yanahinga indabo mu mwanya usigara aho zihurira.

Umuyobozi wa IPRC-South avuga ko iri murikabikorwa rigamije kwerekana umusaruro w'amashuri y'imyuga.
Umuyobozi wa IPRC-South avuga ko iri murikabikorwa rigamije kwerekana umusaruro w’amashuri y’imyuga.

Mu bikorwa by’andi mashuri yigisha imyuga yo mu majyepfo, TSS Kabutare iragaragaza ko bashobora guhinga insina za PHIA 17 bakeza igitoki kireshya na metero 1,20. Mu rwego rwo guteza imbere ubworozi kandi bazanye imashini zituragisha amagi ku buryo batangiye kujya batanga imishwi ku borozi b’inkoko, ndetse bakaba baranayobotse ubuvumvu ubu banafite ubuki butunganyije bagurisha.

VTC Nyanza imaze kugera ku rwego rwo gukora ibitambaro bidodwamo imyenda (tissage), naho TSS Nyanza yo yiyemeje kwigisha ibijyanye n’isukura nko gutandukanya imyanda no kuyibyaza umusaruro nk’amakara.

Iyi mashini itanga umuriro batarinze kuyishyiramo amavuta iri mu bigaragara mu imurikabikorwa.
Iyi mashini itanga umuriro batarinze kuyishyiramo amavuta iri mu bigaragara mu imurikabikorwa.

Hari n’abagaragaje ko bazi gukora inzogera bashyira ku muryango zisakuza iyo hagize uwinjira mu nzu atari uwo mu rugo, abandi bagaragaza ko bashobora gufasha abayobozi babashyiriraho amatara y’amabara atandukanye batsa agaragaza ko bashobora kwakira abantu cyangwa ko bahuze.

Ishami rya IPRC-South ry’i Kavumu ryo rifite umwihariko w’uko abafite imodoka zagoramye mu mapine bashobora kubagororera ku buntu muri iyi minsi y’imurikabikorwa bakanabarebera ibibazo imodoka zabo zaba zifite (scan) na bwo ku buntu.

Iforomo ikorerwamo aya mabuye yakozwe na IPRC-South.
Iforomo ikorerwamo aya mabuye yakozwe na IPRC-South.

Muri iri murikabikorwa hari n’imbabura zicanwa hifashishijwe amakoro n’amakara y’inshenga ndetse n’umuriro w’amashanyarazi ngo “mukeya cyane”, uzikora na we ubu bumenyi abukesha kuba yarize imyuga muri IPRC yo mu mujyi wa Kigali.

Ni imurikabikorwa ryo kwerekana ibyagezweho

N’ubwo muri iri murikabikorwa harimo n’ibyo umuntu ashobora kugura akabitahana, ngo ikigamijwe ahanini si ukugurisha ahubwo ni ukugaragariza abanyarwanda ibikorerwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yo mu Ntara y’amajyepfo, nk’uko Dr Barinabé Twabagira umuyobozi wa IPRC-South abivuga.

Ati “Intara y’amajyepfo ni yo irimo amashuri menshi yigisha imyuga kuko ifite 87. Twashatse ko abantu bamenya ibihigirwa. Iri murika rero rifite umwihariko wo kugaragaza ibikorwa kurusha kugurisha”.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka