Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba byemeye gutanga abasirikare, abapolisi n’abasivile 5,000 bo gutabarana

Ba Ministiri bashinzwe ingabo mu bihugu bigize igice cya Afurika y’uburasirazuba byiyemeje gutabarana, bashyize umukono ku masezerano y’uko buri gihugu gitanze ingabo zitwa (Eastern Africa Standby Forces/EASF), abapolisi hamwe n’abasivili, bose hamwe bagera ku bihumbi 5,000.

Muri aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa gatanu tariki 22/8/2014, u Burundi bwemeye gutanga batayo imwe y’abasirikare 850 barwanira ku butaka, Kenya yatanze batayo imwe y’abakoresha ibifaru n’ibindi bikoresho by’intambara bikomeye, Uganda, U Rwanda na Ethiopia byatanze batayo imwe imwe n’ibikoresho birimo ibimodoka by’intambara.

Somalia yatanze abapolisi ba gisirikare buzuye icyitwa platoon, Comoros yemeye gutanga kompanyi cyangwa (squadron) imwe y’abasirikare n’ibyo bakoresha bihambaye byo kurwanira mu kirere, ku butaka no mu mazi; nk’uko Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita yasobanuye ko buri gihugu cyagiye kigira uruhare rujyanye n’ubushake n’ubushobozi byacyo.

Inama y'abaminsitiri, abagaba b'ingabo n'aba polisi mu bihugu 10 bigize Afurika y'uburasirazuba.
Inama y’abaminsitiri, abagaba b’ingabo n’aba polisi mu bihugu 10 bigize Afurika y’uburasirazuba.

Ibihugu bya Uganda, Ethiopia, Kenya n’u Rwanda byemeye no gutanga abapolisi bo kubungabunga amahoro, aho buri kimwe kizajya gitanga abagera ku 140; ndetse ibyo bihugu hiyongereyeho u Burundi na Sychelles, ngo bizanatanga abasirikare bakuru 15 buri kimwe kimwe, bakazajya bakora umurimo wo kureberera bagenzi babo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Ibi bihugu kandi ngo bizajya bitanga abapolisi bikorera ku giti cyabo bashinzwe ibikorwa byo kugarura ituze mu gihugu kirimo imidugararo n’intambara, aho u Burundi bwatanze abagera ku 140, u Rwanda rutanga 100, Ethiopia yatanze 120, Kenya yatanze 100, Uganda ikaba yatanze abagera kuri 60.

U Burundi nibwo bwavuyemo umuyobozi ku rugamba wa Burigade y’abo basirikare bashinzwe kubunganga amahoro ba EASF, naho umugaba mukuru w’ingabo za EASF akaba akomoka mu gihugu cya Ethiopia, ari naho icyicaro gikuru cy’izo ngabo cyashyizwe.
Uretse umuyobozi ku rugamba (Komanda) w’ingabo za EASF ukora mu buryo buhoraho, abandi ngo bagira igihe bamaraho, bagasimbuzwa abandi bava mu bindi bihugu.

Minisitiri w'ingabo mu Rwanda, Gen. James Kabarebe, arasaba bagenzi be gushyira ingufu mu gushaka amikoro ingabo zigize EASF zizakoresha.
Minisitiri w’ingabo mu Rwanda, Gen. James Kabarebe, arasaba bagenzi be gushyira ingufu mu gushaka amikoro ingabo zigize EASF zizakoresha.

Mu gutangiza inama y’abaministiri b’ingabo b’ibihugu byatanze abasirikare ba EASF, Ministiri w’ingabo w’u Rwanda, Gen James Kabarebe, akaba n’Umuyobozi w’inama y’abaminisitiri b’ingabo zo mu bihugu bigize EASF, yongeye gushimangira ko Burigade ya EASF yitezweho guhashya imitwe ya Al Shabab, ADF Nalu, FDLR, FNL n’indi ngo yagerageza kugira icyo ikora ku gihugu kimwe mu byatanze ingabo za EASF.

Ibihugu bya Afurika bizatanga ingabo za EASF, ni u Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudan na Uganda; ariko ngo bikaba bigifite ikibazo cy’ibikoresho n’amikoro make.
Ministiri Gen James Kabarebe yijeje ko ubuvugizi mu gushakisha abaterankunga bukomeje, ariko ko abahagarariye ibihugu byabo mu nama, nabo basabwa gushyiraho imbaraga zabo.

Umugabane wa Afurika ugizwe n’uturere dutanu two gutabarana (amajyaruguru, uburengerazuba, amajyepfo, uburasirazuba na Afurika yo hagati); aho buri karere karimo gutegura ingabo zo kujya zitabara aho rukomeye muri buri gihugu kiri mu muryango wacyo, bitarenze impera z’umwaka wa 2015.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubu bwirinzi batangije ni bwiza cyane aho gutabaza abanyamahanga nkaho twe tutagira amaboko kandi banaza bakaza nyuma cyane ibyabaye byarangiye, ibi byakemutse

rangira yanditse ku itariki ya: 22-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka