Bugesera: Yatawe muri yombi akekwaho uruhare mu rupfu rw’umukobwa umaze imyaka 3 apfuye

Uwitwa Niyonshuti Emmanuel afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’umukobwa witwaga Nyiranzabandora Chantal umaze imyaka itatu apfuye.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’iburasirazuba SSP Benoit Nsengiyumva aravuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma yo kubona amakuru mashya ko yaba yaragize uruhare mu rupfu rw’uwo mukobwa.

Yagize ati “turacyari mu iperereza ry’ibanze, ahubwo turasaba ababa bafite andi makuru kudufasha bakaza kuyatanga. Kandi kuba akekwaho hashize imyaka itatu bitamukuraho gukurikiranwa ho icyaha”.

Nyakwigendera Nyiranzabandora Chantal wari uzwi cyane ku rihimbano rya Kadabari wari ufite imyaka 20, yishwe mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 23/10/2011.

Uyu mukobwa yari yagiye mu birori bya mugenzi we w’umuhungu wigaga kuri ETO Nyamata ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba, bukeye bwaho nibwo umurambo we watoraguwe ahagana mu ma saa sita z’amanywa uri mu mufuka wambaye ubusa bigaragara ko wateraguwe ibyuma.

Uyu mukobwa yishwe yitegura gukora ibizami bisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye kuko yigaga muri APEBU Nyamata.

Abagabo babiri bahamwe n’icyaha cyo kumwica bakatiwe igifungo cy’imyaka 20 ubu bukaba bafungiye muri gereza ya Rilima, abandi babiri barimo na Niyonshuti Emmanuel bakaba bari barekuwe.

Intandaro yo kwica uyu mukobwa ni inkunga yari yahawe yo kumwubakira maze iranyerezwa bivugwa ko Niyonshuti yaba yarabigizemo uruhare, dore ko icyo gihe yakoreraga umuryango Compassion International wamuhaye ayo mafaranga.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka