U Burundi bwahagaritse kwitabira inama z’umuhora wa ruguru wa EAC

Ministre w’u Burundi ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), Leontine Niyonzima yabwiye itangazamakuru ko icyo gihugu gihagaritse kwitabira inama zo kuganira ku muhora wa ruguru uva ku cyambu cya Mombasa muri Kenya (Northern Corridor); kandi ko nyuma y’amezi atandatu bazasuzuma niba bakwikura muri uwo muryango wa EAC.

“Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo guhagarika kujya mu nama za Nothern Corridor mu gihe cy’amezi atandatu, gusa ikazajya iyitabira nk’indorerezi, ariko nkaba ntahita mvuga ko tuzahita tuvamo cyangwa tuzagumamo [mu muryango wa EAC] icyo gihe kitaragera”; nk’uko Ministre Niyonzima yumvikanye mu nkuru yatangajwe na Radio Isango Star tariki 21/08/2014.

Impamvu yabiteye ngo ni uko ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya (bimaze kujya imbere mu bikorwa byo gukoresha umuhora wa ruguru), ngo bifite inama nyinshi zigera muri esheshatu muri uyu mwaka zivuga kuri Northern Corridor hamwe n’ebyiri ziga kuri EAC muri rusange, ngo zikaba zitwara amafaranga menshi Leta y’u Burundi bitewe n’ubwinshi bw’abo igihugu cyohereza kuzitabira.

Yakomeje asobanura ko kwitabira izo nama biri mu byahungabanyije ingengo y’imari ya Leta, ikaba yarongeye gusabirwamo.

Mu mwaka wa 1977 umuryango wa EAC ukigizwe n’ibihugu bitatu bya Kenya, Tanzania na Uganda wigeze kumera nk’usenyutse, ukaba warongeye kubyutswa mu mwaka wa 1999. U Burundi n’u Rwanda byawinjiyemo mu mwaka wa 2007.

Turacyakurikirana iby’iyi nkuru ku buryo burambuye, tukaza kubagezaho ibisobanuro by’Ubunyamabanga bukuru bw’uyu muryango wa Afurika y’uburasirazuba.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ok, ibyimbye itama rimwe ntibuza izindi kurisha, nibagende niba hari n’ikindi bakivuge ariko twe turakomeje

kanama yanditse ku itariki ya: 22-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka