Gicumbi: Kwitabira kwiga amashuri y’imyuga nibyo bizagabanya ubushomeri mu rubyiruko

Ikibazo cy’ubushomeri kizarangizwa no kwiga imyuga nk’uko bamwe mu rubyiruko rwiga mu mashuri y’imyuga rubivuga.

Umutoni Anitha wiga ibyo guteka mu ishuri ry’imyuga riherereye mu kagari ka Kibari mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi, avuga ko ibyo arimo yiga byo guteka bizamufasha kugera ku iterambere.

“Ibyo nize nzajya kubikora hanze maze kurangiza kuko numva nzashinga restaurant (uburiro) nkajya mbasha gukorera mafaranga,” Umutoni.

Kwiga imyuga nibyo bizafasha urubyiruko kwiteza imbere.
Kwiga imyuga nibyo bizafasha urubyiruko kwiteza imbere.

Kwizera Espérance wize umwuga wo kubaka avuga ko kuri we nta pfunwe afite ryo kujya ajyana n’abagabo kubaka. Asanga kandi kuba barangiza aya mashuri bagahabwa ibikoresho bizabafasha guhita batangira imirimo.

Uyu mwana w’umukobwa ngo yari yaracikishirije amashuri yisumbuye nyuma aza kubona amahirwe yo kujya kwiga imyuga.

Umukozi w’akarere ka Gicumbi ufite urubyiruko, umuco na siporo mu nshingano ze, Rwirangira Diodore, avuga ko ubu abiga imyuga aribo bari kubasha kubona ibyo bakora nyuma yo kurangiza amashuri yabo.

Asanga urubyiruko rwari rukwiye kwitabira kwiga imyuga bityo rukabasha kwikura mubukene. Yongera ho ko umuntu uzi umwuga runaka ashobora kujya kwikorera bityo wa mwuga we ukabasha kumuteza imbere.

Rwirangira avuga ko kubijyanye no gushishikariza abana kwiga imyuga no kwihangira imirimo, abana b’abakobwa bahabwa amafaranga 700 havamo amafaranga 500 yo kubatunga, naho 200 bakayazigama muri Sacco ku buryo igihe bakeneye kwibumbira muri koperative biborohera kubona inguzanyo.

Yemeza ko abarangije biborohera gushyira mu bikorwa ibyo bize bibumbira mu makoperative dore ko iyo bamaze kwiga bahabwa n’ibikoresho by’ibanze, ndetse na gahunda ya hanga Umurimo ikaba ihari ku buryo nibaramuka barangije ayo mashuri y’imyuga bizaborohera kujya kwihangira imirimo.

Ku ruhande rw’abarangije za Kaminuza n’amashuri yisumbuye ngo asanga habayeho ubufatanye ku mpande zombi zo guhanga imirimo aribyo bafasha kugabanya umubare w’abadafite akazi.

Mu karere ka Gicumbi ubu habarizwa ibigo bitandatu byigisha imyuga hakaba hari gahunda yo kubyongera kugira ngo urubyiruko ruhabwe amahirwe yo kwiga imyuga irufasha gutera imbere.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka