Rusizi: Ubuyobozi bw’urwunge rw’amashuri rwa Murira bukomeje guhera mu gihirahiro

Nyuma y’imyaka ibiri urwunge rw’amashuri rwa Murira ruhagaritswe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi kubaka ibyumba by’amashuri rwari rwatangiye runabigeze kure bigatera ubwumvikane buke, byatumye Guverineri w’intara y’uburengerazuba uri mu ruzinduko rw’akazi mu karere ka Rusizi n’inzego zinyuranye basura iki kigo, kuri uyu wa kane tariki ya 21/08/2014, ngo harebwe uko ikibazo kimeze.

Intandaro y’iki kibazo yavuye ku mvura nyinshi yaguye mu murenge wa Muganza iri shuri ryubatsemo tariki ya 30/10/2012 igahitana ubuzima bw’abantu n’ibintu byinshi. Mu byangiritse cyane harimo n’inyubako z’iri shuri aho ibyumba 9 abanyeshuri bigiragamo byahise bisenyuka ibindi 6 birangirika.

Bimwe mu byumba by'amashuri byaharitswe kubakwa byenda kuzura.
Bimwe mu byumba by’amashuri byaharitswe kubakwa byenda kuzura.

Nyuma y’uko byangiritse akarere kahaye ubuyobozi bw’ishuri uburenganzira bwo kubisana ndetse no kubaka ibindi byumba by’amashuri, nk’uko bigaragazwa n’ibaruwa nimero 02559/0306 yanditswe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi kuwa 15/07/2013.

Iyo baruwa igaragaza ahazubakwa ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, urwunge rw’amashuri rwa Murira narwo rukaba rwarashyikirijwe ibaruwa irwemerera kubaka ibyumba by’amashuri 6 n’ubwiherero 14.

Iyi ni nayo mpamvu ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko bwahise butangira kubaka ariko bugatungurwa no guhagarikwa ibyumba by’abashuri bigeze kure.

Mupenzi Aléxis, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Murira yasabye ko ubuyobozi bw’intara bwabarenganura bagakomeza inyubako zabo kuko bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kutagira aho abana bigira n’aho abarimu bategurira amasomo.

Ikibazo cy'urwunge rw'amashuri rwa Murira cyahagurukije inzego zinyuranye.
Ikibazo cy’urwunge rw’amashuri rwa Murira cyahagurukije inzego zinyuranye.

Pasitori Nkinzingabo Jacques, wo mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ariryo nyir’ikigo yagaragaje raporo 3 zakozwe n’impuguke zitandukanye zirimo iy’umukozi wa minisiteri ishinzwe impunzi n’imicungire y’ibiza, Budederi Eric wagaragaje raporo y’ibyangiritse avuga ko hakenewe gusanywa byihuse no kubaka ibyumba by’amashuri 9 byasenyutse burundu nyuma yo gusura aho hantu.

Ibyo kandi byashimangiwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi aho bwemereye iri shuri gusana ibyumba byangiritse bukanabasaba kubaka ibindi 6 n’ubwiherero 14, aha kandi ubuyobozi bw’akarere bukaba bwari bwanabemereye ubufatanye bubaha inkunga ya 75% itorero ry’abadivantisiti na ryo rigatanga 25%.

Umuyobozi w’intara y’uburengerazuba, Mukandasira Caritas, ubwo Kigali today yamubazaga kuri icyo kibazo, yavuze ko habayeho kugongana hagati y’ubuyobozi bw’akarere n’ubuyobozi bw’itorero ry’abadivantisiti kuko hari aho ubuyobozi bwemeje ko habaho kubufasha icyo kigo cy’ishuri nk’uko bigaragara mu nyandiko, ariko nyuma yaho buza kugaragaza ko iryo shuri riri ahantu h’amanegeka ari nako guhita babahagarika.

Izi ni izindi nyubako z'urwunge rw'amashuri rya Murira zitangiritse.
Izi ni izindi nyubako z’urwunge rw’amashuri rya Murira zitangiritse.

Guverineri Mukandasira yavuze ko nyuma yo gusuzuma icyo kibazo hafashwe umwanzuro wihutirwa aho akarere kasabwe kwandikira abafite imyubakire mu nshingano ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) bakemeza ko aho hantu hagomba kubakwa cyangwa kuhareka.

Kugeza ubu abanyeshuri badafite aho bigira bifashisha icyumba cy’urusengero abarimu bo bakicara hanze munsi y’ibiti. Iki kigo cyigaho abana bagera ku 1080 ubu bakaba bari mu bucucike bukabije kubera icyo kibazo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko murasetsa cyane! Oscar Nzeyimana niba yarabonye harimo akaryo birumvikana ko agomba kwinyuza hirya no hino! Gusa uko iki kibazo tukizi kizamuhitana! Nibyerure bijye ahagaragara Oscar yariye ruswa kuri ririya shuri! Imana izamubaze imibereho mibi ateye abana, abarimu, ababyeyi,... mu gihe kirenga imyaka 2.

Alias veritas yanditse ku itariki ya: 23-08-2014  →  Musubize

Ndabona bitoroshye na gato. Iki kibazo kimaze iminsi mayor Oscar arindagiza abantu kandi nta numwanzuro ufatika atanga! Ndabona rwose hakwiye kurenganurwa aba bana b’abanyarwanda bari kubura kwiga hejuru y’ikibazo cyoroshye kuriya

hatadidi yanditse ku itariki ya: 21-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka