Rutsiro: Umwana wafashwe ashaka kujya muri Kongo yagaruwe iwabo

Umwana uri mu kigero cy’imyaka 13 uvuka mu karere ka Rutsiro, kuri uyu wa gatatu tariki ya 20/08/2013 yagaruwe iwabo nyuma yo gufatirwa mu karere ka Rubavu agiye kwambuka umupaka agana muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Uyu mwana w’umukobwa ubusanzwe wigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza mu murenge wa Mushubati ari naho akomoka yari amaze iminsi igera ku icumi atari iwabo, dore ko yagiye ku itariki ya 11/08/2014 ubwo abanyeshuri batangiraga igihembwe cya gatatu.

Uyu mukobwa avuga ko yajyanye na mukuru we usanzwe uba ku Gisenyi ariko bageze yo bakiva mu modoka baraburana, ngo nibwo yigiraga inama yo kujya muri kongo kureba umunyekongo wakundaga kuza iwabo inzego z’umutekano zimutangira atarambuka.

Uyu mugore yari agiye kureba ngo yari asanzwe aza iwabo kubasura gusa ntiyavuze impamvu yabasuraga kuko nta masano bafitanye.

Yagize ati” Nagiye kureba umugore wakundaga kuza kudusura avuye muri Kongo nyuma y’uko mbuze mukuru wanjye, ngeze ku mupaka abapolisi bambaza aho njyiye mbabwira ko njyiye kumureba bahita bamfata banjyana ku karere”.

Nyuma yo kugera ku karere ka Rubavu abayobozi bako bahise babaza ubuyobozi bwa Rutsiro niba bazi ko uyu mwana yaburiwe irengero ubuyobozi buvuga ko butari bubizi, ku munsi w’ejo yoherezwaga ku karere ka Rutsiro ngo asubizwe mu muryango wabo.

Umuyobozi w’umurenge wa Mushubati, Patrick Muhizi atangaza ko atari azi ko uwo mwana yabuze ariko ko yabimenye ubwo yagezwaga ku karere.
Yagize ati” ntabwo namenye ko yabuze ariko nabimenye ku wa kabiri ubwo I rubavu bahamagaraga ku karere akarere nako kakambaza kuko na n’ubu sindamubona”.

Abajijwe icyo atekereza ku kuba abana bakunze gutoroka umurenge ayobora yatangaje ko bishobora kuba biterwa n’uko ababyeyi baba babanye nabi umwana agahitamo kubahunga, cyangwa se n’umwana akaba yananira ababyeyi agatoroka ishuri.

Ubwo uyu mwana yageraga ku karere nyina yatumweho n’ubuyobozi bw’akarere ariko hashize amasaha arenga atatu atarahagera kandi yavugaga ko yateze moto, hakaba hibazwa impamvu ataje gufata umwana we gusa ashobora kuba yatinye kuko ngo hakekwa ko nawe yaba azi uko uyu mwana yagiye dore ko se we ataba hafi.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka