Rusizi: Ababyeyi baturiye ikibaya cya Bugarama barasabwa kudateshuka ku nshingano zo kurera abana

Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Mukandasira Caritas arasaba abayebyi baturiye ikibaya ya Bugarama kudata inshingano zo kurera abana babyaye, bituma abana babo basigaye bajya kwicuruza mu bihugu by’abaturanyi cyane cyane i Burundi.

Ibi Guverineri Mukandasira yabisabye aba baturage ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu karere ka Rusizi, kuri uyu wa 21/08/2014, aho yasuye abaturage bo mu mirenge ya Bugarama, Gikundamvura na Muganza.

Guverineri Mukandasira yabwiye ababyeyi ko n’ubwo bafite abana benshi muri iki kibaya badakwiye kubareka ngo bitware uko bashaka ahubwo abasaba kubabyaza umusaruro babashishikariza kugana amashuri kuko umutungo u Rwanda rufite ari abaturage barwo.

GUverineri Mukandasira arasaba abaturiye ikibaya cya Bugarama kudateshuka ku nshingano zo kurera abana.
GUverineri Mukandasira arasaba abaturiye ikibaya cya Bugarama kudateshuka ku nshingano zo kurera abana.

Inzego z’umutekano zikorera muri iki kibaya zagaragarije ababyeyi ko zidasiba gufata abana b’abakobwa bajyanywe mu bihugu by’abaturanyi mu buryo budasobanutse, aha Guverineri akaba yabwiye aba babyeyi ko mu gihe umwana yigize indakoreka agomba gushyikirizwa inzego z’ubuyobozi zibishinzwe bakamenya ikibazo kibimutera.

Ababajije impamvu ababyeyi bateshutse ku nshingano zo guha abana babo uburere bukwiye, abenshi bavuze ko ahanini biterwa n’abatagira umwanya wo kwicara ngo batange impanuro kumyitwarire y’abana babo, abandi nabo bagaragaza ikibazo cy’uko ababyeyi badahahira ingo bityo abana bahura n’ikibazo cy’inzara abamaze guca ubwenge bakigendera gushakisha uko babaho.

Abaturage bavuga ko hari igihe ababyeyi bagira uruhare mu gutuma abana bagira imico mibi cyangwa se nabo ubwabo bakananirana.
Abaturage bavuga ko hari igihe ababyeyi bagira uruhare mu gutuma abana bagira imico mibi cyangwa se nabo ubwabo bakananirana.

Icyakora hari n’ababyeyi bagaragaje ko ntako batagira kugira ngo bahe abana babo uburere ariko bakananirana aho ngo babereka ko ari iterambere barimo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza, Mukamana Espérence yavuze ko mu minsi ishize byagiye bigaragara ariko bagafatwa bakagarurwa, mu ngamba zihari ni uko ngo bagiye guhagurukira iki kibazo hatangwa amakuru kugira ngo kirangire kitarafata intera ikomeye.

Mukamana avuga ko bagiye kubihagurukira bitarafata indi ntera.
Mukamana avuga ko bagiye kubihagurukira bitarafata indi ntera.

Umuyobozi w’intara y’uburengerazuba yavuze ko intandaro y’iki kibazo cyo kudaha abana uburere biva ku kibazo cyo kubyara abo badashoboye kurera, abasaba kubyara bake byajyanye n’ubushobozi bafite bitabira kuboneza urubyaro.

Abaturage b’akarere ka Rusizi 30% ni abo mu kibaya cya Bugarama.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka