Nyaruguru: Umurenge wa Muganza wabaye uwa mbere mu mihigo uvuye ku wa 13

Mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014, umurenge wa Muganza niwo wesheje umuhigo uba uwa mbere uvuye ku mwanya wa 13 mu mirenge 14 igize akarere ka Nyaruguru.

Mu muhango wo kugaragaza uko imirenge yagiye yesa imihigo yari yasinyanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru, kuri uyu wa gatatu tariki ya 20/08/2014, umuyobozi w’aka karere Habitegeko François yashimiye imirenge yose muri rusange uburyo yagerageje guhigura imihigo yari yiyemeje kugeraho.

Uyu muyobozi avuga ko gukorera ku mihigo bituma abantu bagira intego, kandi bagaharanira kuyigeraho. Yongeraho ko Umuyobozi atari we wesa imihigo wenyine ahubwo ko abaturage bafasha umuyobozi kugera ku ntego bihaye, na cyane ko imihigo yose iba igamije iterambere ry’abaturage.

Ati: twese dukorera abaturage, n’ibyo dukora byose ntidukwiye kwibagirwa uruhare rw’umuturage. Niyo mpamvu abaturage nabo bakwiye kujya bagira uruhare mu kwesa imihigo, bafasha abayobozi gushyira mu bikorwa ibyo babasaba”.

Kanyarwanda Eugene, umuyobozi w'umurenge wa Muganza wabaye uwa mbere abuga ko batagiye kwicara ahubwo bazakora cyane.
Kanyarwanda Eugene, umuyobozi w’umurenge wa Muganza wabaye uwa mbere abuga ko batagiye kwicara ahubwo bazakora cyane.

Mu mirenge 14 igize akarere ka Nyaruguru, imirenge itanu yaje hejuru y’amanota 90 ku ijana, irindwi iza hejuru ya 80 ku ijana, naho ibiri iza hejuru ya 75 ku ijana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza wabaye uwa mbere uvuye ku mwanya wa 13 mu mwaka w’imihigo wa 2012-2013, Kanyarwanda Eugène, avuga ko ibanga ryo kuva ku mwanya wa 13 bakaba aba mbere nta rindi uretse gukorera hamwe ku ruhande rw’abakozi b’umurenge ndetse no ku ruhande rw’abaturage.

Yongera ho ko kuba umurenge ayoboye warabaye uwa mbere uruhare hafi 80 ku ijana ari urw’abaturage.

Imirenge yose yashimiwe uko yitwaye mu mihigo y'umwaka ushize, ihita inasinyana n'akarere iyo igomba kwesa muri 2014-2015.
Imirenge yose yashimiwe uko yitwaye mu mihigo y’umwaka ushize, ihita inasinyana n’akarere iyo igomba kwesa muri 2014-2015.

Uyu muyobozi avuga ko n’ubwo bakoze neza kurusha abandi, batagiye ku icara, ahubwo bagiye gukomeza gukorana imbaraga kugira ngo uyu mwanya bazawugumane.

Ati:”Na nyina w’undi abyara umuhungu, iyo uzi ko uri mu marushanwa ntiwicara.Tugiye gukomeza gukora neza, ariko cyane cyane duhanga udushya, kandi tuzi ko uyu mwanya ntawe uzawutwambura”.

Abayobozi b’imirenge n’abafatanyabikorwa bahise basinyana imihigo n’akarere

Muri uyu muhango wo kugaragaza uko imihigo y’umwaka ushize yeshejwe, abayobozi b’imirenge bahise basinyana n’umuyobozi w’akarere imihigo biyemeje kuzageraho muri uyu mwaka w’imihigo wa 2014-2015.

Ibyinshi mu bizibandwaho muri iyi mihigo ni ibikorwa bigamije iterambere ry’abaturage, birimo kongera umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu n’ibihingwa ngandurarugo, gukangurira abaturage gukoresha ifumbire n’imbuto z’indobanure, gutuza abaturage ku midugudu, kubaha amatungo amaremare n’amagufi, kubakangurira gutanga ubwisungane mu kwivuza ku gihe, gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi aho ataragera n’ibindi.

Abafatanyabikorwa bashimiwe uruhare rwabo mu kwesa imihigo, bahita banashyira umukono ku yo bazagiramo uruhare muri uyu mwaka.
Abafatanyabikorwa bashimiwe uruhare rwabo mu kwesa imihigo, bahita banashyira umukono ku yo bazagiramo uruhare muri uyu mwaka.

Ubuyobozi bw’akarere kandi bwanashimiye abafatanyabikorwa b’akarere mu iterambere kubera uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage. Abafatanyabikorwa babaye indashyikirwa bahawe ibihembo bayobowe na World Vision, ndetse bahita banashyira umukono ku mihigo bazafatanya n’akarere ka Nyaruguru muri 2014-2015.

Imirenge itatu ya mbere ariyo Muganza, Ngoma na Cyahinda yahawe ibikombe biherekejwe n’amafaranga, naho imirenge yose muri rusange ihabwa ibyemezo by’ishimwe.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birashimishije,
Umwaka ushize yafashije Cyhinda kuba iya mbere none ubu na Muganza ayiteje intambwe idasubira inyuma,
Byumwihariko kuba muganza bari bafite ibimina 19 byujuje 100% muri musa nibyo kwishimira,
Ni bakomerezaho.

Mahoro yanditse ku itariki ya: 21-08-2014  →  Musubize

bateye intambwe ikomeye cyane ni bakomereze aho maze nabandi bibatere ishyari baharanire kuba aba 1 nibyo bizatuma iterambere turigeraho ku buryo bwihuse.

Gakire yanditse ku itariki ya: 21-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka