Kivuruga: Ku mafaranga ijana bashobora kudefiriza umuntu
Ubusanzwe abakobwa cyangwa abagore n’abandi bantu bose bafite aho bahuriye no gukoresha imisatsi ariko hifashishijwe poroduwi (produit) bemeza ko bikunze kubahenda, ku buryo hari naho bishoboka ko iyo misatsi ikoreshwa amafaranga agera mu bihumbi 20 cyangwa akanarenga.
Uko bikomereye bamwe ni nako byoroheye abandi kuko mu karere ka Gakenke mu Murenge wa Kivuruga hari itsinda rigizwe n’abagore barindwi batunganya ku minsi y’isoko gusa imisatsi y’abagore mu buryo butandukanye burimo kudefiriza, gutera kanta hamwe no gusuka imisatsi, bakabikorera kuva ku mafaranga ijana kugera kuri magana atatu.
Uretse kuba bano bagore bakora ibijyanye na salo (salon de coiffure) ku mafaranga make, akandi gashya karimo ni uko batagira aho bakorera kuko bakorera hanze ngo bikunze no kubabera imbogamizi kuko hari abakiriya banga ko batunganyirizwa hanze.
Clarisse Mukakanani na mugenzi we Angélique Niragire ni bamwe muri barindwi bakora kano kazi ko gukora imisatsi. Basobanura ko kuba bakorera hanze babiterwa no kutagira amikoro ahagije ku buryo bashobora kubona agura ibikoresho n’ayo gukodesha inzu bakoreramo bagahitamo gukorera aho babonye kuko ubusanzwe mu isantere ya Kivuruga nta salo y’abagore ihari.
Ku bijyanye n’ingano y’amafaranga bakorera bavuga ko nta gihombo bibatera kuko produit (amavuta bakoresha badefiriza) bakoresha ari iyo bikorera nk’uko babisobanura mu magambo yabo.
Bagira bati “produit tuyitunganisha isabune ya tembo na aside (acid) bita kositike tukavanga n’iyindi produit igabanya ubukana bw’iyo aside kugira ngo itagira ikibazo ku mitwe y’abantu”.
Ngo kuba bakora muri ubu buryo n’ubwo bitabashimisha ariko bibafatiye runini kuko iyo bakoze buri wese ashobora kubona amafaranga atari munsi y’igihumbi bigatuma bashobora kugira ibibazo bikemurira.
Evaline Munganyinka wo mu kagari ka Ruhinga mu murenge wa Kivuruga asobanura ko ntangaruka z’iyo produit arahura nazo kuko iyo aza kuba yarahuye nazo atari kuhagaruka, akavuga ko babashije kubona ubongerera ubushobozi barushaho gukora mu buryo bunoze no gutanga serivisi nziza.
Ati “jyewe ahubwo ngereranyije nibyo bakora ni uko twese mbese ubushobozi bwacu buba bungana tutabasumbye, naho ubundi twabatera inkunga tukajya twicara n’ahantu tukegamira n’intebe tudateze kwicara ku gasozi”.
Inzego zitandukanye z’ubuyobozi zishishikariza abantu bose by’umwihariko urubyiruko rufite icyo bazi gukora ariko babuze igishoro, kwishyira hamwe ubundi bakaka inguzanyo kugira ngo babashe gutangira imishinga yabo.
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|