Umwana w’amezi atatu wibiwe mu Bugesera yafatiwe i Nyaruguru

Umukobwa w’imyaka 20 uvuka mu murenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru ari mu maboko ya polisi mu murenge wa Rusenge, ashinjwa kwiba umwana w’umuhungu w’uruhinja rw’amezi atatu yareraga mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera.

Inkuru y’uruhinja rwibwe mu karere ka Bugesera yamenyekanye mu minsi ishize aho umubyeyi w’uwo mwana yavugaga ko yibwe n’umukozi wamureraga igihe nyina yari ahugiye mu gusuka umusatsi.

Uyu mukobwa ushinjwa kwiba umwana aho Kigali Today yamusanze ku kigo gicumbikira abanyabyaha “transit Center” kiri mu murenge wa Rusenge, yahakanye yivuye inyuma ko uwo mwana atari uwo yibye ko ndetse ngo atigeze anakora akazi ko mu rugo kuva yavuka.

Uyu mukobwa we avuga ko uwo mwana yamubonye ubwo yajyanaga na bagenzi be gusura umurwayi kuri Kigo nderabuzima cya Ngoma ho mu murenge wa Ngoma mu karere ka Nyaruguru, hanyuma ngo agasanga umwana bamusiganira bashaka kumuta agahitamo kumwijyanira ngo agamije kuzamujyana mu kigo cy’imfubyi cya Kibeho.

N’ubwo uyu mukobwa avuga ibi ariko, anavuga ko uyu mwana yari amumaranye icyumweru kirenga ataramujyana muri icyo kigo.

Mu gitondo cyo kuwa Gatatu tariki 20/08/2014 nibwo yatawe muri yombi n’abaturage bumvise inkuru y’ibura ry’umwana mu karere ka Bugesera, kandi ngo bakaba bari bazi neza ko uwo mukobwa nta mwana agira ko ndetse ari n’umunyangeso mbi, niko guhita bamushyikiriza polisi yo mu murenge wa Rusenge.

Hari amakuru avuga ko uyu mukobwa ngo yaba yarigeze gucudika n’umusore hanyuma akamutera inda ariko umukobwa akayikuramo atabwiye umusore.

Uyu mukobwa ngo yakomeje guhoza ku nkeke uwo musore amusaba kujya amuha amafaranga y’indezo ariko mu by’ukuri nta mwana afite, nyuma umusore aza kuzamubwira ko ashaka kureba umwana we.

Bityo hari abavuga ko byashoboka ko uwo mukobwa yibye umwana agamije kuzamwereka uwo musore wamuteye inda ngo amubwire ko ariwe mwana babyaranye, n’ubwo uyu mukobwa we abihakana akavuga ko kuva yavuka atarigera atwita na rimwe.

N’ubwo uyu mukobwa ahakana ko atariwe wibye uyu mwana, amakuru aturuka mu karere ka Bugesera aho yakoraga aravuga ko hakurikijwe umwirondoro we, ari we wareraga uwo mwana kandi ari nawe wamwibye.

Uyu mwana yari yibwe ku itariki ya 14/8/2014 aboneka ku gicamunsi cyo kuwa 20/8/2014, akaba yarahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo harebwe niba nta ndwara yanduye, mu gihe ababyeyi be baharugutse ku gicamunsi cyo kuwa 20/8/2014 mu karere ka Bugesera bajya kumureba.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’amajyepfo akaba anakuriye ubujyenzacyaha, Chief Superintendent Hubert Gashagaza ashimira abaturage b’akagari ka Raranzige bataye muri yombi uyu mukobwa, akaboneraho no gusaba abandi baturage muri rusange gukomeza kugira uruhare mu gukumira ibyaha kuko icyaha kigira ingaruka ku bantu bose.

Ati “turashimira bariya baturage kuko bakoze inshingano zabo. Abandi baturage nabo turabasaba ko babigiraho bagakomeza gutanga amakuru ku banyabyaha bagakurikiranwa, kuko icyaha kitugiraho ingaruka twese”.

Uyu mukobwa aramutse ahamwe n’icyaha cyo kwiba umwana yahanwa hakurikijwe ingingo ya 241 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’imyaka irindwi.

Charles RUZINDANA na Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibaze kwiba umwana utari uwawe , ubu ni ubuhemu ariko kandi kumwiba ngo ushaka kujya kumwereka umusore ngo bigende bite mbega ubuhemu mbega ubuhemu koko ubu dusigaje twarasimbuje abantu ibintu? aha njye ndishimirira abaturage bashyize ahamwe bagata muri yombi ba bihemu nkaba , dutahirize umugozi umwe tuzagera kureba rwose

kalisa yanditse ku itariki ya: 21-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka