Abanyeshuri 27 bahawe impamyabushobozi mu miyoborere no gushishikariza abantu gukora ibyiza

Abanyeshuri 27 barangije mu ishuri ry’imiyoborere no guhindura abantu abigishwa ba Kirisitu, School of Leadership and Discipleship (SLD), tariki 17/8/2014, bahawe impamyabushobozi z’amasomo bari bamazemo igihe cy’amezi cyenda.

Umuyobozi wa Youth for Christ, Umuryango wa Gikirisitu w’urubyiruko ufite iri shuri ry’imiyoborere Jean Baptiste Mugarura, yavuze ko amasomo batanga afasha urubyiruko rwa gikirisitu kuvamo abayobozi beza bazi gukemura ibibazo biri aho batuye.

Yagize ati "Abarangije aya masomo iyo bagiye muri za Kaminuza zitandukanye bavamo abayobozi beza, kuko bisaba ubwitange kandi twe iby’ubukorerabushake twabitangiye mbere ndetse tunabitoza urubyiruko rwacu.

Hari abanyeshuri bacu biyemeje kubakira abatishoboye, kandi mu barangije hano bwa mbere, hari uwasubiye aho avuka afasha abana kubona amafaranga y’ishuri binyuze mu kwatisha imirima. Icyo ni ikintu cyagize akamaro, kandi biri mu byo yigiye hano".

Abanyeshuri bahawe impamyabushobozi mu guhindura imitekerereze.
Abanyeshuri bahawe impamyabushobozi mu guhindura imitekerereze.

Umuyobozi wa Youth for Christ yasoje avuga ko umuyobozi mwiza agomba kuba afite intego ndetse igashimangirwa no kwemera (faith).

Ubuhamya bwagiye butangwa n’abanyeshuri banyuze muri iri shuri bwibanze cyane ku kamaro ndetse n’impinduka amasomo bahabwa, agenda azana mu buzima bw’urubyiruko.

Ntezitaremye Jonathan, umwe mu mfura za SLD , yatangaje ko mbere yo kuza muri iri shuri, yari afite guhuzagurika mu kwemera kwe, ariko ngo amasomo yahawe yamufashije kugira umurongo uhamye, kandi ngo amaze kwiga ubuyobozi yasobanukiwe ko umuyobozi mwiza ari ufata umwanya atekereza ku bandi.

Aya masomo y’imiyoborere, Youth for Christ yayatangije kuva mu 2009, aho batanga izi nyigisho ku rubyiruko rurangije amashuri yisumbuye. Abamaze kurangiza izi nyigisho kuri ubu bagera ku 187.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

desordre iri muri one university. umunyeshuri wabonye 46 point( mu kizamini gisoza amashuli yisumbuye ) arabura ishuli uwabonye 26 point akaribona kandi bigaga section zimwe . mubitohoze

alias kamana yanditse ku itariki ya: 20-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka