Abatoza b’intore mu mashuri makuru na kaminuza basabwa kuba urumuri rwa bagenzi babo
Abatoza b’intore mu mashuri makuru na kaminuza barasabwa kuzabera urumuri bagenzi babo bo ku mashuri bigamo bashyira mu bikorwa ibyo bazaba barigiye mu itorero barimo.
Ibi babisabwe ku wa gatatu tariki ya 20/08/2014 ubwo hatangizwaga itorero ry’abatoza b’intore mu mashuri makuru na kaminuza, riri kubera i Nkumba mu karere ka Burera.
Aba batoza b’intore uko ari 236 baturutse mu mashuri makuru ndetse na kaminuza byo mu Rwanda. Aba nibo bazatoza bagenzi babo mu bikorwa by’urugerero bigiye gukomereza muri kaminuza.
Olivier Rwamukwaya, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’uburezi (MINEDUC), ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, avuga ko abo batoza b’intore batoranyijwe mu ntore z’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye ariko bari kwiga muri kaminuza.
Rwamukwaya, akomeza avuga ko abo batoza b’intore bazafasha mu gutangiza urugerero muri kaminuza ndetse n’amashuri makuru.
Ngo aba batoza b’intore bitezweho gutanga umusaruro mu gutoza bagenzi babo umuco wo gukunda igihugu ndetse no kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda. Gusa ariko hari icyo basabwa.
Agira ati “Turabasaba kuzaduhagararira cyangwa se kuzabera bagenzi babo urumuri. Nk’abatojwe turabasaba rero kuzashyira mu ngiro. Bazadufasha cyane rero mu kuba intangarugero. Yego bazanadufasha mu bikorwa byo gutanga ibiganiro, mu gutanga imikoro ngiro nk’uko nabo barimo kubitozwa, ariko cyane cyane gukora neza kugira ngo bagenzi babo babarebereho.”
Aba batoza b’intore bahamya ko nabo biteguye kuzashyira mu bikorwa ibyo bari kwigira mu itorero barimo.
Ndizeye Ramadhan umwe muri abo batoza b’intore avuga ko usibye kuzashishikariza bagenzi be guharanira amahoro, gukunda igihugu, kuba intwari n’inyangamugayo mu byo bakora ngo azanabashishikariza kwishyira hamwe bagamije kwamagana abanzi b’u Rwanda.
Agira ati “Urebye muri iki gihe usanga hari abanzi benshi b’igihugu, bagenda bashaka uburyo ki bateza umutekano muke. Icya mbere nzabanza gushishikariza bagenzi banjye, ni ugushaka uburyo ki twakora ibintu by’ama-club (amahuriro) bituma turwanya abo bantu”.
Aba batoza b’intore bagomba kumara ibyumweru bibiri mu itorero barimo. Baziga amasomo atandukanye aganisha ku gukunda igihugu no kwimakaza indangagaciro z’ubunyarwanda.
Ubusanzwe abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye batozwaga nyuma bakajya ku rugerero mbere y’uko bajya kwiga mu mashuri makuru na kaminuza ariko urwo rugerero rwarangira bagakomeza kuba intore gusa, ariko ubu abarangije amashuri yisumbuye bazajya bakomereza urugerero mu mashuri makuru na kaminuza bazaba bagiye kwigaho.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ntabwo watoza abandi kuba intangarugero mu gihe nawe utariyo bagomba kuzuza indangagaciro kandi bakaba urugero rwiza kugirango nabataratozwe bazabone ko hari icyo babarusha.
mbega byiza, izi ntore zizafashe ngezni zarwo gukomeza kuba abanayrwanda nyabo bahesha ishema aho bavuka