Ngororero: Umusaza w’imyaka 93 agaya urubyiruko rutegera abakuze ngo barurage amateka

Ukirimuto Fidèle, umusaza w’imyaka 93 y’amavuko utuye mu kagari ka Rususa, umurenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero, avuga ko ababazwa n’uko abakiri bato bategera abakambwe ngo babarage amateka bakibasha kubikora kandi hari byinshi babonye ab’ubu batazi cyane cyane ibirebana n’amateka y’Igihugu.

Umurebye agaragara nk’ukomeye kuko akibasha kwigenza ndetse atitwaje akabando, arumva kandi arareba, ku buryo uyu musaza ngo yumva yiteguye kuganiriza uwo ariwe wese wamusura. Avuga ko iyo avuga iby’amateka y’u Rwanda bimushimisha kuko bimwibutsa ibihe yabayemo byaba byiza cyangwa bibi.

Ukirimuto avuga ko nta bantu bafite inyota yo kumenya amateka bakunze kumuganiriza ndetse ko n’abo baturanye batabyitaho, ariko we akaba avuga ko bimubabaza kuko ibyo akibuka yumva yabisigira abakiri inyuma nabo bakazabibwira abo bazasiga.

Ukirimuto avuga ko urubyiruko rutita ku kumenya ibya kera.
Ukirimuto avuga ko urubyiruko rutita ku kumenya ibya kera.

Ubwo Kigali today yamusangaga mu rugo aho atuye bagiranye ikiganiro ku mateka ndangahantu n’abantu mu karere ka Ngororero dore ko aka karere kazwi ho kugira uduce twinshi dufite amateka arebana n’abami bagiye bategeka kera.

Bigaragara ko Ukirimuto afite ibyo akibuka kandi ngo kubivuga bimufasha kwibuka n’ibindi, agatangazwa no kuba abato badashishikajwe no gutunga ubwo bumenyi.

Kimwe na Ukirimuto, Mukarusagara Béatrice, umukecuru ufite imyaka 86 wo mu kagali ka Rususa nawe ahamya ko urubyiruko rwari rukwiye kwikubita agashyi rukegera abakuze rukabakuraho ibyiza bafite na rwo rukabafasha gususuruka no kumeya aho igihugu kigeze ubu.

Mukarusagara nawe avuga ko urubyiruko rutamugeraho ngo arysangize ku mateka.
Mukarusagara nawe avuga ko urubyiruko rutamugeraho ngo arysangize ku mateka.

Bamwe mu rubyiruko twaganiriye bavuga ko bagira ikibazo cyo kwegera aba basaza ngo kuko bibagora kubera ko bitoroshye kubasobanurira impamvu bababaza, ndetse ngo bikanatwara igihe kinini kuruta kujya kubisoma mu bitabo n’ahandi hashobora kugaragara ayo mateka.

Gusa hari n’abemeza ko kubona umuntu ugusobanurira ibyo yabayemo cyangwa yiboneye n’amaso byizewe kandi bikanyura ubibwirwa kurusha kubisoma.

N’ubwo ikoranabuhanga ndetse no gusoma bishyirwa mu bituma urubyiruko cyane cyane rudashakira amakuru nkayo ku bakuze usanga mu karere ka Ngororero rikiri ku rwego rwo hasi, kuko imibare igaragaza ko 2% gusa mu batuye akarere aribo bashobora kugera ku ikoranabuhanga.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka