Muhororo: Abaturage barashimirwa ko bihangiye umuhanda ufite agaciro ka miliyoni 145

Umurenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero usanzwe ari umwe mu mirenge 5 ikora ku muhanda wa kaburimbo wambukiranya aka karere, ku mirenge 13 yose ikagize. Gusa uyu murenge ukaba udafite indi mihanda ihagije ikozwe neza iwuhuza n’uduce bihana imbibi haba mu karere no hanze yako.

Nyuma yo kubona iki kibazo, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’umurenge, abaturage bo muri uyu murenge batangiye gukoresha umuhanda bihangiye kuva mu mpera z’umwaka wa 2013-2014. Uwo muhanda w’igitaka ufite uburebure bwa kilometero 12 uzahuza umurenge wabo n’Intara y’amajyepfo wambukiranyije umugezi wa Nyabarongo.

Byafashe igihe kingana n’amezi 18 ngo abaturage bagere kuri iki gikorwa bitewe n’ubuhaname bugiye buri ku misozi yanyujijweho uyu muhanda ndetse n’imibande hamwe na hamwe.

Umuhanda wa 12km wakozwe n'abaturage b'umurenge wa Muhororo watangiye gukoreshwa.
Umuhanda wa 12km wakozwe n’abaturage b’umurenge wa Muhororo watangiye gukoreshwa.

Nyuma yo kurangiza uyu muhanda ubu ukaba ukoreshwa, ibimaze kuwukorwaho byose bingana na miliyoni 145 z’amafaranga y’u Rwanda akaba ari igikorwa gikomeye abaturage bashimirwa n’ubuyobozi bw’akarere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhororo, Harerimana Adrien, avuga ko kugirango bagere kuri iki gikorwa biyambaje amatsinda atandukanye y’abaturage nk’uburyo abaturage bamwe bihitiramo bwo gukoreramo umuganda kuko ngo butanga umusaruro kuruta kuwukorera mu kivunge cy’abaturage rusange badahuje intego.

Muri ayo matsinda harimo abagore, urubyiruko, amakoperative atandukanye, abanyamadini, abayobozi, abanyeshuri n’abandi.

Perezida wa Koperative y’aborozi b’inka bo muri uwo murenge yitwa “Intwazamihigo” Ntirenganya Jean Baptiste, avuga ko uyu muhanda ubasigiye ubunararibonye bwo gukorera hamwe ku bantu bafite intego imwe nka koperative n’ibindi kuko iyo badahitamo ubwo buryo bataba barageze kuri icyo gikorwa.

Abaturage b'umurenge wa Muhororo bitabiraga ari benshi guhanga umuhanda.
Abaturage b’umurenge wa Muhororo bitabiraga ari benshi guhanga umuhanda.

Kuri ubu uyu muhanda watangiye gukoreshwa ariko hakaba hakiri amateme n’ibiraro bidakoze neza kuko ibyashyizweho ari agateganyo ariko umuyobozi w’umurenge akaba atangaza ko abaturage biyemeje kuzabyikorera bityo n’uwo muhanda ukabitirirwa.

Icyakora si ubwa mbere abaturage bo mu karere ka ngororero besheje umuhigo nk’uyu kuko kuwa 1 Kamena 2012, mu mudugudu wa Rutare akagali ka Torero mu murenge wa Ngororero abaturage bawutuye babonye imodoka zikandagira muri uyu mudugudu bwa mbere mu mateka biturutse ku muganda w’amaboko yabo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka