Rutsiro: Yatawe muri yombi ashinjwa gutesha abana ishuri ngo arabashakira akazi

Polisi ikorera mu karere ka Rutsiro yataye muri yombi umugabo ashinjwa gutesha abana amashuri akabajyana gukorera amafaranga, uyu mugabo akaba yafashwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 19/08/2014 ahagana mu masaha ya saa munani.

Aba bana basanzwe biga ku ishuri ribanza rya Rububa riherereye mu murenge wa Mushubati ho mu karere ka Rutsiro baburiwe irengero mu masaha ya mu gitondo ariko uko bagiye ari bane habashije kuboneka babiri (umwe ufite imyaka 15 wigaga mu mwaka wa gatanu n’undi w’imyaka 14 wigaga mu mwaka wa kane) bagaruriwe i Rubengera mu karere ka Karongi aho umugabo witwa Nzavugwankize Jean yari yabarangiye akazi.

Nzavugwankize yemeye ko yashakiye umwana umwe akazi ariko akaba avuga ko yabanje akabyumvikana na nyina umubyara, gusa uyu mubyeyi yabihakanye.

Nzavugwankize kandi yavuze ko ari ubwa mbere byari bimubayeho ariko nabwo ngo ni uko umugabo ucururiza i Rubengera yamusabye kumushakira umwana w’umukobwa wo guha akazi nyuma ngo akamwizeza kuzamubariza i Mushubati, ngo nibwo yabazaga nyina w’umwana akabimwemerera.

Yagize ati “ubundi njyewe nsanzwe nikorera akazi kanjye, ubwo najyaga i Rubengera umugabo witwa Michel ambaza niba namurangira umukozi w’umukobwa mubwira ko nzamushakira iwacu nibwo nabazaga nyina aremera”.

Nzavugwankize ukurikiranyweho gukura abana mu ishuri akabajyana gukorera amafaranga. Abana yari yatwaye ni abo bari kumwe.
Nzavugwankize ukurikiranyweho gukura abana mu ishuri akabajyana gukorera amafaranga. Abana yari yatwaye ni abo bari kumwe.

Umugabo ucururiza i Rubengera bari bashyiriye uyu mwana ngo amuhe akazi ko mu rugo nawe yatawe muri yombi.

Ku ruhande rw’ubuyobozi ngo buhangayikishijwe cyane cyane n’iki kibazo dore ko abana benshi bagenda baburirwa irengero kandi bose bavuye mu mashuri, nk’uko Muhizi Patrick umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati yabibwiye Kigali Today.

Yagize ati “ubushize twabuze 70 ubu nabwo batangiye kujyanwa ariko tugenda tubagarura buhoro buhoro”.

Abana bari bajyanywe gushakirwa akazi kuri iyi nshuro bari bane gusa ngo hashobora kuba hari abandi ari nayo mpamvu bagiye guhagurukira iki kibazo kuko gukura bana mu ishuri bihanirwa n’amategeko.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

umwana w’u rwanda agomba guhagurukir kwiga akazagirira akamaro igihugu nawe ubwe naho ibi byo kuabtesaha amashuri babashora mu mirimo itanunguka kuko ibatesha umurongo, ibi bigomba guhagarara byihuta kandi turashimira abayobozi bacu ubona babihagurukiye

baributsa yanditse ku itariki ya: 21-08-2014  →  Musubize

ariko mukurikirane niba uyu mugabo yararangiye aba banyeshuri akazi bose niba ahubwo atari mugenzi wabo wabajyanye kandi murebe niba uwambere barangiye akazi igihe yaviriye mu ishuri kuko ba directeur nabo bariho amazi baguca urwaho bakavuga ayo bishakiye. nkabayobozi ba police mukore iperereza mumenye ukuri aho kuri

iribagiza brigitte yanditse ku itariki ya: 21-08-2014  →  Musubize

KANDI WASANGA UYU MUYOBOZI AVUGA ABANA 70 MURI RAPORO Y’ABATAYE AMAMSHURI YARAVUZE BATATU!!! NDACYEKA KO ABA BABUZE 70 N’ABAYATAYE BADATOROTSE IWABO WABA ARI UMUBARE UMUYOBOZI ATATINYUKA GUSHYIRA MUR RAPORO, ICYO BITA GUTEKINIKA, ARIKO BIKABA NKA BYABINDI BABWIRA ABANYAMAFARANGA NGO TUZAMENYA AYO MWARI MUFITE N’AMARA GUTAKARA MUTAKA.

muteteri yanditse ku itariki ya: 20-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka