Minisitiri Habineza arasaba abahanzi gushyira ingufu mu muziki w’umwimerere (live music)

Minisitiri mushya muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, Joseph Habineza, arahamagarira abahanzi gukora cyane bashyize ingufu mu muziki w’umwimerere no kwiga umuziki bakabasha kwiteza imbere ndetse bakanatanga imisoro aho gutegereza ko Minisiteri ibaha.

Ibi yabitangarije abanyamakuru, abakozi bo muri Minisiteri y’umuco na siporo n’abandi banyacyubahiro banyuranye bari bitabiriye umuhango wo guhererekanya ububasha na Ambasaderi Protais Mitali asimbuye kuri uyu mwanya muri Minisiteri y’umuco na siporo kuri uyu wa kabiri tariki 19/08/2014.

Ubwo yabazwaga uruhare rwa Minisiteri mu gufasha abahanzi mu kwihangira imirimo babikora nk’abanyamwuga kandi boroherezwa mu kubona inguzanyo ku bazikeneye, Minisitiri Joseph Habineza yagize ati: “…Abahanzi mu kwihangira imirimo yes. Abahanzi ahandi nibo ba contribua (batanga umusanzu), nibo basora kurusha n’abandi kandi bagateza igihugu imbere.

Muri Amerika ntabwo nari numva umuhanzi ajya kwaka Minisitiri w’umuco na siporo ngo dutere inkunga ahubwo barasora kubera ko showbiz ni ikintu gikomeye cyane. ”

Minisitiri Habineza Joseph yakira igitabo gikubiyemo inshingano z'umuyobozi wa Minisiteri y'umuco na siporo agishikirizwa na Mitali Protais asimbuye kuri uwo mwanya.
Minisitiri Habineza Joseph yakira igitabo gikubiyemo inshingano z’umuyobozi wa Minisiteri y’umuco na siporo agishikirizwa na Mitali Protais asimbuye kuri uwo mwanya.

Minisitiri Joseph Habineza yakomeje atangaza ko bidahagije kuba umuhanzi yaba akunda kuririmba ahubwo ko bagomba no kubyiga kuko iyo wize ikintu bigufasha kugikora neza kurusha.

Yagize ati: “…n’abakora umuziki bagomba kuwiga. Kugira ngo ube professional (umunyamwuga) ugomba kubyiga. Dufite n’Imana ishuri ryo ku Nyundo ryaragarutse. Tugire abahanzi ushobora kubwira n’indirimbo bagashyira muri notes. Naho kugenda ugafata computer ubundi ukaririmba…ikintu cyitwa Live, abamusicien live turacyabagira? …

Abahanzi bacu bige gukoresha instruments, bige gucuranga live. Na ba P Square batangiye ari abana kandi baranize. Kugira ngo bagere aho bageze ni uko bakoze cyane…”.

Abayobozi b'ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y'umuco na siporo bari bitabiriye umuhango w'ihererekanya bubasha.
Abayobozi b’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’umuco na siporo bari bitabiriye umuhango w’ihererekanya bubasha.

Minisitiri Joseph Habineza yakomeje asaba abahanzi kureka kuba abanebwe no gukora umuziki byo kwishimisha gusa ahubwo bashyiremo imbaraga bazamure mu mufuka wabo ndetse banasore n’igihugu kibonereho.

Yongeyeho ko Minisiteri izafatanya n’abafite ubushake kandi banashyiramo n’imbaraga. Bakore imishinga igaragara batangire kugurisha ibihangano byabo aho kujya kuririmba mu kabyiniro ngo kumanywa birirwe biryamiye.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka