Minisitiri Habineza yiteguye guhangana n’abakozi badakunda umurimo muri Minisiteri yashinzwe

Minisitiri Ambasaderi Joseph Habineza akimara kugera muri Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) yahise atangaza ko abakozi bose b’iyi minisiteri n’abakora mu bindi bigo biyishamikiyeho, bahamagariwe gukunda akazi no kugakorana umurava cyangwa bakabisa abandi bashoboye bakagakora.

Ibi Minisitiri Habineza yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 19/8/2014, nyuma yo guhererekanya ububasha na Ambasaderi Protais Mitali yasimbuye ku buyobozi bw’iyi minisiteri agarutsemo, nyuma y’imyaka igera kuri itatu ayivuyemo akajya kuba ambasaderi muri Nigeria.

Yagize ati “Hakaba hari amarushanwa ukumva umukozi wo muri siporo ngo nziko byose byatunganye ntajye kureba n’ikibazo gihari, kuko nibipfa ntago ari wowe bazabaza bazabaza njyewe ariko nk’uko nabivuze n’ubushize, mbere y’uko ngenda uzabanza ugende.

Niba wumva ko waje gukorera Ministeri y’Umuco na Siporo ni amasaha 25 kuri 24 y’akazi, uryame utekereza akazi, ukarote, ugahumeke n’ujya no gusenga usengere ako kazi kawe kugira ngo utange umusaruro kuko ibyo dutegerejweho ni byinshi cyane”.

Minisitiri Habineza ahabwa inyandiko za MINISPOC na Ambasaderi Mitali.
Minisitiri Habineza ahabwa inyandiko za MINISPOC na Ambasaderi Mitali.

Minisitiri ambasaderi Habineza byagaragaye ko yari yishimiye abari aho baba abanyamakuru n’abakozi b’iyi minisiteri kubera uburyo atangamo ubutumwa, yatangaje ko buri wese afite uruhare rwe rwo gukina kugira ngo iyi minisiteri itere imbere ndetse n’igihugu cyose muri rusange.

Mu ijambo rye yavuze mu minota irenga 10, yagarutse cyane ko gukunda akazi no gukorera mu ikipe ari yo nzira yonyine yo kugera ku musaruro batezweho. Ikindi yishimiye ni uko yasanze hari imirongo yashyizweho agaheraho avuga ko bizamworohereza guhita akomeza akazi.

Protais Mitali wayoboraga iyi minisiteri ariko ubu akaba yarahawe guhagararira u Rwanda mu gihugu cya Ethiopia yashimye umukuru w’igihugu icyizere yari yaramuhaye cyo kuyobora iyi minisiteri n’izindi nshingano, yongeraho ko nta gishya yasaba umusimbuye kuko yari asanzwe afite ubunararibonye muri iyi minisiteri.

Yatangaje ko bimwe mu byo agomba gukurikirana byihutirwa ari ishyirwa mu bikorwa ry’ubushyinguro bw’inyandiko n’isomero ry’igihugu, umushinga warangiye ariko utegereje gushyirwa mu bikorwa.

Yanongeye ho kandi ko akwiye gusaba amashyirahamwe yose akorana n’iyi minisiteri gusaba ubuzima gatozi. Yishimiye aho iterambere rya siporo mu Rwanda rigeze ubu n’impinduka zikomeje kugaragara mu gice cy’umuco.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

akazi keza kuri joe nubwo afite akazi katari gacye imbere ye kuko hari byinshi byasubiye inyuma, erega ubundi icyambere ni gufatanya kandi no kumvikana kubakorana kandi joe arabishoboye

karekezi yanditse ku itariki ya: 20-08-2014  →  Musubize

akazi kaze kandi turashimira na mitali jye mbona ntako atagize

kanama yanditse ku itariki ya: 19-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka