Abahinzi baramarwa urujijo ku mvura irimo kugwa muri uku kwezi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’ubumenyi bw’ikirere (Méteo) cyakuyeho urujijo ku bahinzi gitangaza ko imvura y’umuhindo yamaze gutangira kugwa muri uku kwezi, ndetse Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) ikaba isaba abahinzi bo mu turere dusanzwe tugwamo imvura nyinshi cyane cyane utwo mu majyaruguru n’iburengerazuba gutangira gutera imbuto.

Abahinzi bamwe na bamwe bari baragaragaje kudasobanukirwa n’iyi mvura uburyo iri kugwa ndetse bakibaza niba bahita batera imyaka cyangwa baba baretse.

“Iyi mvura yaduteye urujijo, abenshi barahita birara batangire gutera imbuto, ariko jye ndumva nzaba ntegereje kugeza mu mpera z’ukwezi kwa cyenda kugira ngo udushyimbo twanjye tutazumira mu murima”, Mukandoli Cécile utuye ku Gisozi muri Gasabo, akaba ari umwe mu bahinzi batangajwe n’imvura yaguye muri uku kwezi.

Ibimenyetso ngo birerekana ko imvura y’umuhindo yatangiye kugwa ikazongera kugwa kuva tariki ya 23-25 y’uku kwezi kwa Kanama, nyuma hakazaba ikirere cyiganje mo ibicu byinshi kugeza uku kwezi kurangiye, nk’uko ushinzwe iby’iteganyagihe mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, Twahirwa Antony yabitangarije Kigali today.

Yakomeje avuga ko ikigo gishinzwe iby’ubumenyi bw’ikirere kizamurika imiterere y’iteganyagihe ry’amezi atatu (kuva muri Nzeri kugeza mu Kuboza muri uyu mwaka wa 2014) mu ntango z’ukwezi gutaha kwa Nzeri, kandi ko ibyo bazerekana bizaba bitanga icyizere ko mu gihugu hose hazaboneka imvura ihagije.

Bamwe mu bahinzi bibajije iby'imvura irimo igwa muri uku kwezi, niba ari umuhindo watangiye.
Bamwe mu bahinzi bibajije iby’imvura irimo igwa muri uku kwezi, niba ari umuhindo watangiye.

Icyo cyizere ngo kiraturuka ku kuba hari ubushyuhe bwinshi mu nyanja y’u Buhinde (ivamo ibicu bifite uhehere bw’imvura igwa mu karere ka Afurika u Rwanda ruherereyemo), kandi iyo bimeze bityo ngo haboneka imvura ihagije nk’uko Twahirwa yakomeje abisobanura.

Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi (RAB) ushinzwe ibyo kuhira n’iyamamazabuhinzi, Dr Télesphore Ndabamenye yahise atangariza Kigali today ko abahinzi bo mu turere tw’iburengerazuba n’amajyaruguru ubu batangiye guhabwa imbuto n’ifumbire, kandi basabwa gutangira gutera.

Yagize ati ”kubera ubuhehere bwo muri utwo duce two mu misozi miremire, n’ubwo imvura yahagarara iminsi mike ntacyo ibihingwa bizaba, kuko izongera kugwa ku matariki ya 15-16/9/2014, nyuma yaho ikaba itazabura igihe kinini”.

Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi isaba abahinzi bo mu turere tw’Amayaga mu majyepfo (Nyanza, Ruhango, Kamonyi n’uduce tumwe twa Huye, Gisagara, Nyaruguru) ndetse no mu burasirazuba bw’Igihugu kuba bahinga ariko bakaba baretse gushyira imbuto mu butaka.

Iyi Ministeri ivuga ko yahagurukiye kubona umusaruro w’ubuhinzi uhagije muri iki gihembwe cy’ihinga, nyuma y’aho mu gihembwe cy’igihinga gishize ngo yababajwe no kutabona ibiribwa bihagije bitewe n’uko ngo ahenshi imvura yacitse kare bituma imyaka itabasha kwera.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

imvura irahari

ndabamenye yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

woow ministry yubuhinzi irakoze cyane yo ni abashinzwe imihandagurikira yikirere abaturage hamwe twari twatangiye guhangayika ngo impamvu igiyegucika , murakoze guhora muhatubera aho tutabasha kwigerera nkabaturage odre ibyiza byo kugira ubuyobozi bwiza

justin yanditse ku itariki ya: 20-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka