Rwagitugusa: Ikiraro gishaje kibangamiye imigenderanire hagati y’abaturage b’uturere tubiri

Abakoresha ikiraro cya Rwagitugusa ho mu murenge wa Mutendeli mu karere ka Ngoma ndetse n’abo mu murenge wa Gahara ho mu karere ka Kirehe, bavuga kuba imbaho zitwikiriye iki kiraro zishaje biteza impungenge zo kuba byatera impanuka.

Uretse kuba gihuza utu turere tubili, iki kiraro gikoreshwa n’abavuye mu karere ka Ngoma bajya mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi nabo bahahirana.

Iki kiraro kimaze imyaka myinshi cyubatswe, n’ubwo ibyuma bikigize bigikomeye imbaho zigitwikiriye abantu bagendaho zarashaje ku buryo buteye impungenge abakinyuraho bari ku binyabiziga.

Bamwe mu bakoresha iki kiraro bavuga ko kuhanyura na moto cyangwa igare bitera impungenge kuko imbaho zishaje ndetse zimwe zanavuyeho, bityo bakaba basaba ko cyasanwa mu bihe bya vuba imvura itaraba nyinshi ngo cyuzure abantu bagwemo.

Nsanzumuhire Etienne, avuga ko mu gihe cy’imvura imodoka zitakongera kuhanyura kuko imbaho ziriho zishaje izindi zavuyeho.

Yagize ati “Kiriya kiraro urebye imbaho zirashaje zikeneye gusimbuzwa imbaho zimwe zavuyeho, mu gihe cy’imvura ntawakongera kujyayo kuko amazi yuzura hakenewe gukorwa. Nkababa bari kuri za moto cyangwa amagare byo biba ari ikibazo kuhambuka biba biteye impungenge kubera izo mbaho zimwe zavuyemo”.

Kanuma Asman umwe mu batwara abantu kuri moto nawe yagaragaje impungenge aho avuga ko hari ahantu imbaho zavuyemo kubera gusaza bityo ko urebye nabi wagwamo.

“Igihe cy’imvura bizaba bikabije kuko kiriya kiraro mu gihe cy’imvura kiruzura amazi akagera ku mbaho ubwo rero abantu bazajya bagwamo kuko hari imbaho zavuyemo, umuntu yagenda nabi akaba yikubisemo,” Kanuma.

Umuyobozi w’umurenge wa Mutendeli, Maurice Japhet atangaza ko ubuyobozi bw’imirenge ku mpande zombi zabiganiriye kandi ko hafashwe ingamba zo kugikemura vuba.

Yagize ati “Ni ikiraro gifite akamaro gakomeye cyane ku baturage kuko kiduhuza n’akarere ka Kirehe ndetse no mu Burundi, hari isoko rikomeye rya Gahara nabo baza hano mu isoko no kwivuza I Mutendeli. Ubu rero hari gushakwa imbaho ngo gisanwe”.

Uyu muyobozi yasabye ko abaturage nabo bagira uruhare rufatika mu kugisana kuko nta ngengo y’imari ihari yo kugisana, dore ko basanze bisaba amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 500 ngo kibe cyasanwa.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Icyo Kiraro Kiziye Igihe Kd Kizafasha Cyane Abo Baturage Muri Byinshi.

Ishimwe Nadine yanditse ku itariki ya: 4-08-2015  →  Musubize

Icyo kiraro cya Rwagitugusa kidufatiye runini nk’abaturage ba GAHARA na MUTENDELI Ndumva Amafranga500.000 Atari menshi cyane ku mirenge ibiri ni Oreste NIZEYIMANA.

Oreste yanditse ku itariki ya: 20-08-2014  →  Musubize

Urakoze Claude, nibyo iki kiraro nkizi mfite imyaka 7. Ni ukugitunganya kandi tuzi ko bizatungana kubbera ikizere cy’ubutegetsi bwiza dufite.Murakoze mukomeze mutugezeho amakuru y’Akarere biradushimisha.

Mudaheranwa yanditse ku itariki ya: 20-08-2014  →  Musubize

eeeh iki kiraro kimaze iminsi kirashaje pe kandi mu myaka yahije hagiye habera imppanuka nubwo zitabaga ziakabije ariko wabonaga ko rwose kizateza ibibazo uturere twagafanyije tukare icyo twakora kuri kirirya kiraro

kamali yanditse ku itariki ya: 20-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka