Congo yakuyeho visa yari imaze iminsi yishyuzwa Abanyarwanda bajya i Bukavu
Nyuma y’amezi ane Abanyarwanda bajya guhahira muri Congo banyuze ku mipaka ya Rusizi yombi bakwa amafaranga ya Visa ubu noneho barishimira ko kuva kuwa mbere tariki 18/08/2014 Congo yavuye kuri icyo cyemezo.
Kuva mu masaha ya mu gitondo, Abanyarwanda bajya muri Congo biyongereye cyane kubera ko bakuriweho Visa bikaba bitandukanye no mu minsi ishize kuko umubare w’Abanyarwanda bambuka muri Congo wari waragabanutse kubera kutabona amikoro yo kwishyura Visa.
Bamwe mubo twaganiriye barimo uwitwa Nshimiyimana Fabien na Rutabahunga Frederic bavuga ko bishimiye ko visa yakuweho kuribo kuko yababangamiraga dore ko ngo bakoreragayo imirimo myinshi kimwe nuko Abanyekongo baza gukora indi mu Rwanda.
Tariki 21/04/2014 nibwo Abanyarwanda bo mu karere ka Rusizi bari bagiye guhaha muri Congo mu mujyi wa Bukavu nkuko byari bisanzwe mu buhahiranire y’ibihugu byombi bageze ku mupaka wa Congo bangirwa kwambuka batishyuye amafaranga ya visa.
Iki cyemezo cyatunguye ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi kuko kitari cyaganiriweho ku mpande z’ibihugu byombi bikaba kandi binyuranyije n’amategeko agenga abinjira n’abasohoka mu bihugu bigize umuryango wa CEPGL.
Abantu bakora imirimo inyuranye nk’ubucuruzi, ubwubatsi n’ibindi bari basabwe gutanga amadorali 55 buri mezi atatu, na ho abanyeshuri biga i Bukavu n’ahandi hafi aho bo bagatanga amadorali 35 muri ayo mezi atatu.
Icyakora ku banyeshuri ngo baje kudohora bavuga ko kubanyeshuri bazajya bishyura ayo madorari mu gihe cy’umwaka.
Iki kibazo cyari cyanagaragaye ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi ariko ho kuva inama yahuje abayobozi mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu bituriye ibiyaga bigari (CEPGL) i Bujumbura mu Burundi mu ntangiriro z’uku kwezi kwa munani byahise bihagarara.
Nubwo Congo yashyizeho viza ku Banyarwanda, u Rwanda rwo ntacyo rwahinduye ku bisabwa Abanyekongo baza mu Rwanda.
Viza ikuweho nyuma y’ibiganiro byinshi
Icyemezo cyo gukuraho viza yakaga Abanyarwanda igifashe nyuma y’ibiganiro byahuje abashinzwe abinjira n’abasohoka ku mpande zombi ndetse n’ibindi byahuje abayobozi mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu bituriye ibiyaga bigari (CEPGL).
Nyuma y’ibiganiro byagiye bihuza abashinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda n’urwa Congo ariko bakaninirwa kumvikana, mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani, abayobozi bakuru bashinzwe abinjira n’abasohoka mu muryango wa CEPGL bahuriye mu nama i Bujumbura bafata imyanzuro isaba ko Congo yareka kwishyuza visa Abanyarwanda ariko nyuma yo kumvikana kuri iyo myanzuro Congo ntiyabishira mu bikorwa.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, avuga ko na nyuma y’iyo nama hagiye habaho ibiganiro bitandukanye mu nzego zose haba ku buyobozi bw’umujyi wa Bukavu n’akarere ka Rusizi haba no kubayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka ngo bakomeje kuganira n’abayobozi ba Congo ari nayo mpamvu Congo yemeye gukuraho Visa yishyuzwaga Abanyarwanda.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi anavuga ko mu gihe ikibazo nk’iki cyaramuka cyongeye kuvuka ngo hakoreshwa inzira yibyemeranyijweho n’umuryango w’ibihugu bigize umuryango wa CPGL mu myanzuro yafatiwe i Bujumbura yahuje abayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka bo muri ibyo bihugu.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibikorwa na congo njya nibaza niba babanza gutekereza ku ngaruka zagera ku baturage babo byibuze;kuko usanga bakenera byinshi mu rwanda;kuburyo natwe turamutse tugenjeje nkabo nibo babihomberamo cyane
ubundi se hatabayeho busambo cg impamvu zindi ninde wakwiyumvisha impamvu zindi zo kwaka amafaranga abaturanyi uzi muhahirana. ibi ni byiza cyane
ubundi se baba bigira ibiki? bagomba kumenya ko abanyarwanda nabakongomani ari abaturanyi kandi bakenerana ubundi bareke ibyo kwifuza ahubwo bashyire imbere kubana neza.