Rutsiro: Afunze ashinjwa gufata ku ngufu umugore w’abandi

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 32 afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rutsiro ashinjwa gufata umugore w’abandi amusanze mu nzu aryamye mu murenge wa Manihira, akagali ka Muyira tariki ya 15 kanama saa sita z’ijoro.

Uyu mugabo ngo yagiye rwihishwa mu nzu y’uyu mugore w’imyaka 32 ahita ajya munsi y’igitanda nuko umugore aza gukinga araryama atazi ko hari umuntu uri munsi y’igitanda.

Nyuma amaze gusinzira nk’uko abitangaza ngo yagiye kumva umuntu ari kumukabakaba ahita akanguka maze baragundagurana uwo mugabo amurusha ingufu aramusambanya ndetse akaba yaranamukomerekeje.

Yagize ati “Namaze guhisha mu ma saa yine ndyamisha abana ndangije njya koga nyuma ndaryama maze gutora agatotsi ngiye kumva numva umuntu unkabakaba kandi naryamye njyenyine ni uko nsanga ni Sehungu kandi ntari nigeze mubona arambwira ngo nceceke azampa amafaranga mu gitondo ndanga andusha imbaraga akora ibyo akora mu gitondo nibwo namureze bahita bamufata”.

Uyu mugabo yagiye mu nzu y’uyu mugore azi neza ko umugabo we adahari dore ko akora akazi k’ijoro agataha mu gitondo.

Uyu mugabo ngo si ubwa mbere kuko asanzwe abikora nyuma bakamufunga yafungurwa akigamba ku baturage avuga ko ufunga atari we ufungura bakaba batunga agatoki ubuyobozi ko butamuha ibihano bikarishye byatuma areka iyi ngeso.

Uyu mugabo ushinjwa gufata ku ngufu umugore w’abandi afite umugore ndetse n’umwana umwe ariko ngo ibi abikoreshwa n’ibiyobyabwenge birimo kunywa inzoga nyinshi ndetse n’urumogi.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Isubiracyaha ku mahano nk’aya ni ugusuzugura ubutabera ndetse na polisi y’igihugu.nibwireko ubuyobozi butaza kujenjeka mu kumuhana bwihanukiriye kuko uyu mugabo ni ikibazo muri societe nyarwanda

gakumba yanditse ku itariki ya: 19-08-2014  →  Musubize

uyu mugabo wishe umuryango w abantu batandatu arashoboye’’’ ariko rero leta nimuhereze abacika cumu bunomuryango bamubabarire cyangwa bamurye muzima ayii birarenze naho gereza agiye kuturya imitsi

kanyamanza placque yanditse ku itariki ya: 19-08-2014  →  Musubize

Abantu Nkabongabo Bage Bahanwa Byumwihariko Kandi Bikomeye
Kuko Urwanda Aho Rugeze Atari Urwo Korora Inkoramahano Rwose Bahanwe Biri serieu Kugirango Bibere Nabandi Nkabo Isomo Duce Umuco Wokudahana.

habumugisha janvier yanditse ku itariki ya: 19-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka