Yashoye ibihumbi bitatu none ageze kuri miliyoni mirongo itatu

Rwiyemezamirimo Nyiransabimana Fortunée utuye mu Murenge wa Kirehe, Akarere ka Kirehe akaba umucuruzi w’ibyuma by’imodoka akaba afite n’igaraje byose bifite agaciro ka miliyoni 30 yemeza ko yabigezeho abikesheje igishoro cy’amafaranga ibihumbi bitatu.

Uyu mubyeyi w’imyaka 42 n’abana batatu ngo yatangiye acuruza inyanya mu isoko akabifatanya n’ubuhinzi bw’imboga mu isambu ye yo mu gishanga. Muri ubwo bucuruzi bwe bw’inyanya bwamufashije guhinga isambu ye, ahingamo imboga (inyanya, ibitunguru, poivron) ziramuhira zirera atangira kuzicururiza akuramo ibihimbi magana abiri.

Akimara kweza izo mboga agiriwe inama n’umucungamari wa Banki yafunguje konti agenda abitsaho ayo mafaranga yacuruzaga nyuma asaba inguzanyo bwa mbere muri iyo Banki ahabwa amafaranga ibihumbi mirongo itatu (30000 FRW) yongera ku yo yari afite akomeza gukorana neza na banki.

Rwiyemezamirimo Nyiransabimana Fortunee acuruza ibyuma by'imodoka.
Rwiyemezamirimo Nyiransabimana Fortunee acuruza ibyuma by’imodoka.

Muri uko kwishyura neza Banki ikomeza kumuha inguzanyo agera aho agura imodoka ya miliyoni n’igice yo kumufasha mu bucuruzi bwe dore ko yari amaze gutsindira isoko i Kigali ryo kugemura imyaka.

Nyuma y’imyaka ibiri abonye ko imodoka afite imubanye nto Banki yamuhaye inguzanyo ya miliyoni eshanu agura imodoka nini ku yo yari afite (Toyota Dyna) mu mwaka umwe akimara kwishyura.

Banki yongeye kumuha indi nguzanyo ya miliyoni eshanu nibwo yagize igitekerezo cyo guhindura imikorere ava aho yakoreraga mbere yimukira mu mujyi wa Nyakarambi ari naho yaguze ikibanza yubaka igaraje.

Inyubako ya Nyiransabimana Fortunee icururizwamo ibyuma by'ibinyabiziga.
Inyubako ya Nyiransabimana Fortunee icururizwamo ibyuma by’ibinyabiziga.

Muri 2012 amaze gutoranywa n’Akarere nka rwiyemezamirimo ubishoboye, Nyiransabimana Fortunée yatumijwe mu mahugurwa ya Hangumurimo ndetse n’umushinga we uratoranywa bamuha miliyoni zirenga icumi yiyongera ku yo yari afite. Ubu amaze kugera ku bikorwa bihagaze agaciro ka miliyoni 30.

Nyiransabimana Fortunée muri gahunda afite yo gukomeza kwiteza imbere aragira ati“mfite umuhigo wo kwigisha abana 25 buri mezi atandatu mu rwego rwo kubafasha kwihangira imirimo bakanika imodoka zo hirya no hino mu byaro hatabayeho gutakaza igiye cyo kuzizana mu mijyi.” Ikindi yifuza ngo ni ukubaka ishuri ryo mu rwego rwo hejuru ryigisha gukanika ibinyabiziga.

Nyiransabimana ngo afite intego yo kwigisha urubyiruko umwuga w'ubukanishi.
Nyiransabimana ngo afite intego yo kwigisha urubyiruko umwuga w’ubukanishi.

Aragira inama abantu by’umwihariko abagore gutinyuka bagakora kandi bakumva ko umurimo wose ukozwe neza wakiza nyirawo.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

umva umuntu ntakishimire uko undi abayeho kuko uwo mubyeyi ndamuzi neza amafaranga yayakuye ku mugabo ubwo bavuganaga ko bafata inguzanyo muri BPR hanyuma akamuca inyuma ubwo yaramaze kubyarana numusore witwaga Gahiza agahita ayafata yose akava aho bari batuye ho mukarere ka ngoma akimukira mu karere ka kirehe ubu umugabowe ararira ayo kwarika.

twagiramungu yanditse ku itariki ya: 30-08-2014  →  Musubize

sha nange ayo makuru yose ndayazi kabisa
utamuzi yagirango koko nibyo.

alias yanditse ku itariki ya: 30-08-2014  →  Musubize

NGE MBONA UYU FORUTUNE YAKAGOMBYE KURANGIRA ABANDI INTANGIRIRO Y’IBI BIKORWA BYE KUKO HARI BENSHI BIFUZA KUMERA NKAWE ARIKO BAKABURA IBITEKEREZO MUBURYO BUNONONSOYE NGO BATANGIRE

NDAGIJIMANA GEDEON yanditse ku itariki ya: 19-08-2014  →  Musubize

erega gukora cyane nicyo kizateza imbere umunyarwanda wese aho ava akagera erega ibintu nkibi bijye biduha isomo rikomeye cyane ko icyo washatse cyose wakigeraho igihe cyose ubishatse kandi ubishyizeho umutima

mahirane yanditse ku itariki ya: 19-08-2014  →  Musubize

nizere ko akanguye abndi btinyaga kandi bamenye ko mu rwanda ubu ikintu cyose wahakorera cyakwihuta kubera korohereza abanyarwanrwanda gushora Imari

nyanya yanditse ku itariki ya: 19-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka