Burera: Mu mihigo y’umwaka 2014-2015 inka 1200 zizagabirwa abatishoboye

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko buzakomeza kugabira inka abatishoboye muri gahunda ya “Gira Inka” munyarwanda ndetse mu mihigo y’umwaka 2014-2015 bwiyemeje gutanga inka 1200 zizagabirwa abatishoboye bo muri ako karere.

Ikindi ngo ni uko inka zimaze kugabirwa imiryango itishoboye yo mu karere ka Burera zibarirwa mu 62230. Ngo abatishoboye basigaye kugabirwa inka nibo bake kuko muri rusange bateganya kugabira abatishoboye inka ibihumbi 93.

Abamaze kugabirwa inka harimo abazigabirwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera nyir’izina ndetse n’abandi bazigabirwa n’abafatanyabikorwa b’ako karere ndetse n’indi miryango ifasha abatishoboye.

Abamaze kugabirwa inka, iyo zimaze kubyara, nabo baziturira bagenzi babo nabo batishoboye nabo bakazaziturira abandi gutyo gutyo.

Inka ifitiye akamaro gakomeye Abanyaburera ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kuko ifatwa nk’uruganda: ikamwa amata, bakayanywa cyangwa bakayagurisha bakabona amafaranga ndetse ikanatanga ifumbire bagafumbira imyaka yabo bityo ikarushaho gutanga umusaruro.

Abagabirwa inka bibutswa ko gahunga ya “Gira Inka” munyarwanda yatangijwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bityo abagabiwe inka baba bagiranye igihango na Perezida bityo bakaba basabwa gufatanya kuyorora kugira ngo imererwe neza.

Gusa ariko ngo byaje kugaragara ko hari bamwe mu batishoboye bagabirwa inka ariko ugasanga badashoboye kuyorora bityo ikamererwa nabi.

Kuri ubu mu karere ka Burera ngo bazajya babanza kugenzure barebe niba utishoboye ugiye kugabirwa inka azashobora kuyorora. Nibigaragara ko atabishoboye azajya agabirwa andi matungo magufi.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka