Rutsiro: Ubuyobozi bwashyikirijwe igikombe cyitiriwe “Umurenge Kagame Cup”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro ndetse n’intara y’iburengerazuba bwashyikirijwe igikombe cyitiriwe amarushanwa “Umurenge Kagame Cup” ikipe y’abakobwa y’umupira w’amaguru iherutse gutwara ku rwego rw’igihugu.

Abagize ikipe y'abakobwa y'umupira w'amaguru mu karere ka Rutsiro berekana igikombe begukanye mu rwego rw'igihugu mu marushanwa ya "Umurenge Kagame Cup".
Abagize ikipe y’abakobwa y’umupira w’amaguru mu karere ka Rutsiro berekana igikombe begukanye mu rwego rw’igihugu mu marushanwa ya "Umurenge Kagame Cup".

Uwari uhagarariye intara y’Uburasirazuba muri uwo muhango wabereye kuri stade ya Mukebera iri mu murenge wa Gihango tariki 16/08/2014 yashimiye iyo kipe kandi yanatangaje ko byagaragaye ko ahari ubushake byose bishoboka ndetse ngo ntibiteguye kudohoka ahubwo bazahora baharanira kudatezuka ku nshingano zabo harimo no guteza imbere siporo kuko nayo iri mu mihigo bihaye.

Yagize ati “iki gikombe cyahatanirwaga n’amakipe y’uturere 30 ariko kuba cyaraje iwacu ni ubufatanye bwa twese kandi tuzaharanira kukisubiza”. Yakomeje agira inama abaturage bo mu ntara y’Uburengerazuba kuko ngo siporo iyo ikozwe neza na gahunda za Leta zitabirwa neza abantu bari hamwe.

Abaturage bavanze n'abanyeshuri bari babukereye baje kwakira ikigombe ikipe y'akarere y'abakobwa yegukanye mu marushanwa ya "Umurenge Kagame Cup".
Abaturage bavanze n’abanyeshuri bari babukereye baje kwakira ikigombe ikipe y’akarere y’abakobwa yegukanye mu marushanwa ya "Umurenge Kagame Cup".

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro icyo gikombe cyatashyemo yabwiye Kigali Today ko yishimiye uburyo igikombe cyatashye mu karere ayobora, avuga ko kigaragaza ko nyuma ya gahunda za Leta abaturage bo mu karere ka Rutsiro basabana.

Ku ruhande rw’abakinnyi bahesheje ishema akarere ka Rutsiro batangaje ko igikombe bagikesha imiyoborere myiza.

Mukashema Sylvie umwe mu bakinnyi b’iyi kipe yagize ati “iki gikombe tugikesha Imana ndetse n’imiyoborere myiza kuko abayobozi batubaye hafi batugira inama iki nacyo cyaduteye ishema”.

Ibyo birori byabimburiwe n'umukino wa gicuti hagati y'amakipe y'imirenge ibiri Kayove na Gihango.
Ibyo birori byabimburiwe n’umukino wa gicuti hagati y’amakipe y’imirenge ibiri Kayove na Gihango.

Iki gikombe cyamurikiwe abayobozi cyahatanirwaga mu rwego rw’imiyoborere myiza mu mirenge yose y’igihugu kugeza aho bagera ku rwego rw’igihugu irushanwa rikaba ryitwa “Umurenge Kagame Cup”.

Akarere ka Rutsiro kegukanye icyo gikombe nyuma yo gutsinda akarere ka Musanze ibitego bine ku busa mukino wabereye i Kigali tariki 21/06/2014 kuri sitade ya Kicukiro.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka