Kayonza: Abatuye umudugudu wa Rebero bose bamaze kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza

Abaturage bo mu mudugudu wa Rebero mu kagari ka Nkondo mu murenge wa Rwinkwavu wo mu karere ka Kayonza bose ngo bamaze kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza y’umwaka wa 2014/15, mu gihe hatarashira amezi abiri uwo mwaka utangiye.

Ni umuhigo besheje udakunze gushobokera benshi nyamara uburyo abaturage b’uyu mudugudu bakoresheje bwumvikanisha ko abantu bose babishatse babigeraho. Bazambanza Isaka uyobora uwo mudugudu avuga ko byose byaturutse ku kwibumbira hamwe mu matsinda.

Ati “Hambere abantu bahekaga mu ngobyi bajyanye umurwayi kwa muganga noneho dutekereza gushinga amatsinda ngo dukotize amafaranga noneho tujye tubona moto yo gutwara umurwayi kwa muganga. Hari igihe cy’umwero buri munyamuryango akajya atanga ibihumbi bitatu. Nyuma y’umwaka turebye dusanga tumaze kugira amafaranga menshi muri buri tsinda dutangira buri munyamuryango mitiweri”.

Umukuru w'umudugudu wa Rebero avuga ko guhuriza hamwe nk'abaturage ari byo byatumye babasha kwishyura imisanzu ya mitiweri mu gihe gito.
Umukuru w’umudugudu wa Rebero avuga ko guhuriza hamwe nk’abaturage ari byo byatumye babasha kwishyura imisanzu ya mitiweri mu gihe gito.

Kugeza ubu akarere ka Kayonza muri rusange kageze ku gipimo cya 50,3 ku ijana mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza, ariko ngo hari intego y’uko bizajya kugera tariki 15 z’ukwezi kwa cyenda nibura ubwitabire bugeze kuri 80 ku ijana, nk’uko umuyobozi w’ako karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwibambe Consolée abivuga.

Avuga ko kugira ngo bizagerweho habayeho igikorwa cyo gushyira abaturage mu matsinda hirya no hino mu midugudu.
Agira ati “Intambwe ya mbere twateye ni ugushyira abaturage mu matsinda y’ubwisungane mu kwivuza tugendeye ku buryo baturanye.
Nibura buri cyumweru abayobozi b’amatsinda bahura n’abaturage kugira ngo bisuzume aho bageze, kugira ngo nibura tuzajye kugera tariki 15/09/2014, nibura twumva ko tugeze kuri 80 ku ijana y’abaturage bose bagombye kuba bari mu bwisungane mu kwivuza”.

Uwibambe avuga ko bafite intego ko hagati mu kwezi kwa cyenda ubwitabire buzaba buvuye kuri 50,3% bukagera kuri 80%.
Uwibambe avuga ko bafite intego ko hagati mu kwezi kwa cyenda ubwitabire buzaba buvuye kuri 50,3% bukagera kuri 80%.

Umwaka ushize akarere ka Kayonza ntikabashije kugera ku ntego y’ubwitabire mu bwisungane mu kwivuza kari kihaye kuko kawushoje kageze kuri 70,7 ku ijana gusa. Kuba ubwitabire muri ako karere bumaze kugera 50,3 ku ijana ngo biratanga icyizere ko ubwitabire buzazamuka cyane nk’uko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akomeza abivuga.

Abatuye mu mudugudu wa Rebero barasaba bagenzi babo bo mu yindi midugudu bataratanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza kuyitanga hakiri kare, kuko ngo uretse kuba byabaha amahirwe yo kwivuza igihe batunguwe n’indwara byaba ari no guhesha isura nziza akarere ka bo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka