Amajyaruguru: Urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi rwiyemeje kuza ku isonga mu iterambere ry’igihugu

Muri kongere y’urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi rwo mu Ntara y’Amajyaruguru yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16/08/2014, urubyiruko rwiyemeje gufata iya mbere mu guteza imbere igihugu cyabo babinyujije mu bikorwa by’ishoramari.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, avuga ko urubyiruko rutagira imitungo ihambaye rwatangwaho ingwate mu bigo by’imari ngo rubone inguzanyo zo gushora mu bikorwa byo kwiteza imbere no kuzamura igihugu ariko ngo hari amafaranga make babona aho kuyapfusha ubusa bayajyana mu kabari bayazigamira akazaba ingwate muri banki.

Ayo mafaranga yose bagomba kuyahuriza hamwe agashyirwa muri sosiyete y’ishoramari y’Intara biyemeje gutangiza, bityo ikagira uruhare mu iterambere ryabo by’umwihariko n’iry’intara ndetse n’igihugu muri rusange.

Bamwe mu bayobozi bakuru bitabiriye kongere y'Urubyiruko rwa FPR.
Bamwe mu bayobozi bakuru bitabiriye kongere y’Urubyiruko rwa FPR.

Iyi sosiyete y’ishomari biteganyijwe ko yaba yagejejwe mu mirenge yose igize Intara y’Amajyaruguru mu mwaka utaha; nk’uko byemezwa na Guverineri Bosenibamwe Aime.

Ibi bishimangirwa kandi na Dr. Utumatwishima Abudala, Komiseri ushinzwe urubyiruko mu muryango wa FPR, uvuga ko icyerekezo cy’umuryango wa FPR ari uko buri muntu ukiri mu cyiciro cy’urubyiruko agira itsinda atangamo amafaranga yo kwizigamira, ngo urubyiruko nirwitabira iyi gahunda ruzahuza imbaraga n’ubushobozi bwabo buke, amabanki abahe inguzanyo zifatika.

Agira ati: “Ikigamijwe ni uguhuriza hamwe ubushobozi bukeya buri umwe afite, uko babikora ari benshi kandi buri kwezi bagenda bagira umutungo mwinshi bityo cya gihe dukeneye ibyo gukora, iyo tugannye amabanki afite amafaranga adusaba icyo twamaze gushyira hamwe, tukaba dufite byinshi dushobora kubereka.”

Uyu Komiseri w’urubyiruko ashimangira ko urubyiruko ari rwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda rufite amahirwe menshi ugereranyije n’imyaka yatambutse yo kugeza ku baturage ku iterambere.

Abayobozi batandukanye n'urubyiruko rwitabiriye kongere y'urubyiruko rwa FPR mu ntara y'amajyaruguru.
Abayobozi batandukanye n’urubyiruko rwitabiriye kongere y’urubyiruko rwa FPR mu ntara y’amajyaruguru.

“Urubyiruko rugomba kuba aba mbere mu iterambere ry’ubukungu. Urubyiruko ni rwo rufite amaboko (imbaraga); urubyiruko ni benshi mu Rwanda barenze muri 70%; urubyiruko nibo babonye amahirwe yo kwiga... iyo ubiteranyijeho ideologie y’umuryango wa FPR bashobora gukora byinshi birenze, ” Dr. Utumatwishima Abudala.

Abasore n’inkumi babarizwa mu cyiciro cy’urubyiruko rwo mu Majyaruguru basabwa kubyaza umusaruro amahirwe bafite arimo kongera umusaruro uva ku buhinzi dore ko intara yabo yera cyane kandi ibi bikajyana no guhanga udushya two kuwongerera agaciro.

Urubyiruko ruva mu turere 5 rwitabiriye iyi kongere y’umwaka wa 2013-2014, rwemeza ko gushyira hamwe amikoro ari igisubizo cyo kwihangira imirimo ibyara inyungu aho gutega amaboko leta n’abikorera ngo babahe akazi, bizeza ko bazakomeza gusigasira ibyiza byagezweho mu gihugu birimo umutekano.

Mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2012 rigaragaza ko Intara y’Amajyaruguru iza ku isonga mu kugira umubare munini w’abantu bafite ubushobozi bwo gukora na 78%, akaba ari amahirwe akomeye ku iterambere ry’aho baramutse bitabiriye umurimo nk’uko bikwiye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka