Icyamamare ku isi muri reggae, Rocky Dawuni ari mu Rwanda kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 20

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Reggae, Rocky Dawuni w’Umunyamerika ukomoka mu gihugu cya Ghana, yaje gutegura konseri yo kwifatanya n’Abanyarwanda kwishimira ibyo bagezeho nyuma y’imyaka 20 igihugu kibayemo Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rocky Dawuni yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa kane tariki 14/8/2014, aho yaje yitabiriye ubutumire bw’Umuryango mpuzamahanga uharanira ubumuntu no kurwanya Jenoside (AEGIS Trust), ukaba ari wo wita ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Rocky Dawuni i Kigali.
Rocky Dawuni i Kigali.

Uyu muhanzi yavuze ko inzira y’iterambere u Rwanda rugezeho ari intsinzi y’ibihe bibi rwanyuzemo, ndetse ikaba n’urugero rw’uko Afurika ishobora kugera ku kwikemurira ibibazo no kwigenga.

Yavuze ko azamara icyumweru ategura kuzagaruka kugirira za konseri mu Rwanda mu minsi ya vuba; aho ngo azaba yigisha abaturage ko amacakuri n’ivangura nta terambere bishobora kubagezaho.

Dawunia ati “Nagiriwe ubuntu bwo kujya aho numvise hose bankeneye, aho nshobora gushyira abantu hamwe, nkababwira ko ibibazo uko byaba bingana kose, byaba ibishingiye ku buhutu, ku bututsi, ku mateka; bagomba kubyirengagiza; nzababwira ko u Rwanda rutakiri rwa rundi ruzwiho Jenoside, ahubwo ari igihugu kigomba kugira abaturage bashyira hamwe bagaharanira icyabateza imbere.”

Umuhanzi Dawuni, amaze kururuka indege i Kanombe yakiriwe n'Umukozi wo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali( aha madamu wa Dawuni niwe basuhuza)
Umuhanzi Dawuni, amaze kururuka indege i Kanombe yakiriwe n’Umukozi wo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali( aha madamu wa Dawuni niwe basuhuza)

Dawuni yaje azanye n’umufasha we hamwe n’umwana we w’umukobwa (akaba afite umwana umwe gusa); bateganya gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse n’inkambi ya Gihembe irimo impunzi z’abanye-Kongo.

Rocky Dawuni yagaragaye mu ruhando rw’abanyamuziki (ni umuhimbyi w’indirimo akaba n’umucuranzi cyane cyane wa gitari) kuva mu mwaka wa 1996, akaba yaragizwe ikirangirire ku isi n’indirimbo yiswe In Ghana, aho yizihizaga isabukuru y’imyaka 40 y’ubwigenge bw’igihugu cye akomokamo cya Ghana.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka