U Rwanda rugiye kongera kugurisha impapuro mvunjwamafaranga zifite agaciro ka miliyari 15

Hagati ya tariki 25-27/8/2014, leta y’u Rwanda irashyira ku Guhera ku isoko impapuro mvunjwamafaranga zifite agaciro ka miliyari 15. Igashishikariza Abanyarwanda bose cyane cyane abaciriritse kwitabira iki gikorwa cyo kuyiguriza amafaranga bazasubizwa mu gihe cy’imyaka itanu.

Pierre Celestin Rwabukumba, umuyobozi mukuru w’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, avuga ko amafaranga azaherwaho ari ibihumbi 100. Aya ngo yashyizweho kugira ngo abantu benshi bazabashe kwitabira ubu buryo bwo kubitsa mu buryo bw’igihe kirekire.

Ku bijyanye n’icyo aya mafaranga azava mu baturage b’u Rwanda azakora, ngo ni ayo kwifashisha mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu.

Agira ati «Niba ufite ibihumbi byawe 100, gerageza ufashe… nako ntufashe, ifashe wowe. Kuko amafaranga uzashyiramo hariya azakungukira, kandi ateze imbere akarere utuyemo, ateze imbere igihugu utuyemo, twese tuzamukire hamwe tudategereje ak’imuhana kuko kaza imvura ihise. »
Avuga kandi ko abazitabira iki gikorwa bazagenda bungukirwa hafi 12% buri mwaka. Ati « ayatanzwe mu minsi yashize yari ay’igihe cy’imyaka 3 kandi abayatanze bazajya bungukirwa 11,46%. Kubera ko azatangwa ubu ari ay’imyaka itanu, birumvikana ko iyi nyungu iziyongeraho. »
Izi nyungu kandi ngo zizajya zibarwa buri mezi atandatu, hanyuma nyir’ukuguriza Leta azihabwe kandi « n’amafaranga ye yashoboraga kuba yarapfushije ubusa iyo ayagumana abe agihari ». Ikindi, ngo uwakena agashaka kuyasubizwa, yagurisha ziriya mpapuro n’abandi.
Nta wuguriza Leta ngo ahombe
Rwabukumba anavuga ko kuguriza Leta ari uburyo bwo kubika amafaranga ahantu hizewe ko atazahomba cyangwa ngo umuntu ayamburwe.
Agira ati “Ushobora kugura imigabane muri sosiyete runaka, yahomba mukabanza kwishyura imyenda hanyuma nk’abanyamigabane mukagabana asigaye. Ariko kuri Leta si ko bimeze kuko yo itajya ihomba, uwayigurije akaba aba yizeye kuzishyurwa ibye igihe icyo ari cyo cyose. Leta ivaho, ariko igihugu gihoraho. Abantu barakomeza bakishyurwa.”

Ku bijyanye n’inyungu nyir’izina, Rwabukumba avuga ko “umuntu uzitabira iki gikorwa, bizajya kugera ku myaka itanu amaze kunguka nibura nka 50 cyangwa 60 ku ijana by’amafaranga yashyizemo kandi igishoro cye kikaba kigihari ntaho cyagiye.”

Hari abanyehuye batarumva akamaro ko kuguriza Leta

Uwitwa Kabarisa, umucuruzi ukora ibijyanye na resitora, ku kibazo cyo kumenya niba na we azitabira kugura izi mpapuro mvunjwamafaranga yasubije agira ati “Nsanze bimfitiye inyungu nabijyamo, ariko kubera ko ntaramenya ngo bikora bite, byunguka bite, ntabwo navuga ngo nabijyamo.”

Bamwe mu badamu bacururiza mu isoko ryo mu mugi wa Butare, ku kibazo cyo kumenya niba bazitabira iki gikorwa cyo kuguriza Leta na yo ikazabungukira, umwe yagize ati “Wowe waguriza Leta nk’aho ari yo yakakugurije ngo utere imbere?”

Bagenzi be na bo bati “Leta se nyiguriza nyirusha amafaranga! Leta ni yo ifite amafaranga, ahubwo yo igomba kuduha amafaranga, tugakora, tukabona inyungu na yo ikunguka. Njya gufasha Leta ndi uwuhe? Leta nayifasha mu buhe buryo?”

Mugenzi w’aba badamu we wamaze kumva akamaro ko kwitabira kuguriza Leta, akaba ndetse yaraniyemeje kuzitabira iki gikorwa igihe azabibonera ubushobozi, avuga ko yagerageje kubasobanurira ariko ntibamwumva.

Ngo igikwiye rero ni uko ibisobanuro kuri iki gikorwa byazatangirwa mu nama, buri wese akabyiyumvira.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka