Gatsibo: Ba rwiyemezamirimo baracyahura n’imbogamizi iyo baka inguzanyo

Amabanki hamwe n’Ibigo by’imali bikorera mu karere ka Gatsibo, bigaragaza ko ba rwiyemezamirimo bo muri aka karere bagihura n’imbogamizi zitandukanye mu gihe bagiye kwaka inguzanyo bashaka gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

Ibi ni ibyagaragajwe kuri uyu wa kane tariki 14/08/2014, mu nama izwi ku izina rya Access to Finance Forum, hagamijwe gushishikariza ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse gukora ku ifaranga bitabagoye bifashishije gukorana n’ibigo by’imali.

Iyi nama yari ihuje ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, abacungamutungo b’ibigo by’imali by’Imirenge Sacco byose bikorera mu Karere ka Gatsibo, abahagarariye amabanki akorera mu karere, ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose igize Akarere ka Gatsibo uko ari 14.

Izi mbogamizi ngo zishingiye ahanini ku kuba abagenerwabikorwa basaba amafaranga atari ku rwego rw’imishinga yabo bityo bikabaviramo kutayahabwa, inguzanyo zitagendanye n’ingwate uguza yatanze n’imyumvire ikiri hasi kuri ba rwiyemezamirimo, aho bajya gusaba amafaranga muri banki bazi ko ari impano kubera kudasobanukirwa neza.

Mutumwanjishi Liberée, Umucungamutungo wa Sacco y’Umurenge wa Gasange agira ati “Dukunda guhura n’ikibazo cya ba rwiyemezamirimo baza kwaka inguzanyo bitwaje imishinga yabo, ariko baza baziko ari impano atari inguzanyo bitewe n’imyumvire mibi baba baragize mu gihe baba bahugurwa muri gahunda yo kwihangira imirimo”.

Ibi ni bimwe mu bikorwa by'ububaji bikorwa na ba rwiyemezamirimo mu karere Gatsibo.
Ibi ni bimwe mu bikorwa by’ububaji bikorwa na ba rwiyemezamirimo mu karere Gatsibo.

Uyu mucungamutungo akomeza avuga ko bagerageza gusobanurira birambuye ababagana muri ubwo buryo, gusa ngo bagenda batishimye bumva ko ari uburyo bwo kubima amafaranga, agasaba abashinzwe guhugura ba rwiyemezamirimo kujya bagerageza gutanga ubusobanuro bwimbitse mu gihe bahugura aba bagenerwabikorwa.

Ku ruhande rw’urubyiruko rwamaze kwihangira imirimo imwe nimwe muri aka karere ka Gatsibo ndetse n’ururi mu nzira zo gutegura imishinga ibyara inyungu, ruvuga ko kubona igishoro bibagora cyane bakaba bagenda bacika intege bitewe n’uko bagerageza kugana ibigo by’imali ngo bakakwa ingwate zirenze umutungo bafite.

Kuri iki kibazo cy’ingwate Murorunkwere Liliane ushinzwe gukurikirana gahunda ya hanga umurimo mu karere ka Gatsibo, avuga ko hashyizweho ikigega cya BDF gishinzwe kwishingira abagaragaza ko batabasha kubona ingwate, iki kigega kikazajya cyishingira umushinga angana na 75% ku nguzanyo.

Mu rwego rw’ubucuruzi muri gahunda ya hangurimo mu karere ka Gatsibo hatanzwe ibitekerezo by’imishinga 276, muri byo 84 byagejejwe mu bigo by’imali, 44 bahabwa inguzanyo batangira ubucuruzi. Mu bujyanama mu by’ubucuruzi, abantu 534 bagiriwe inama bakora imishinga babona inguzanyo, urubyiruko 271 rwararemewe bityo imirimo 1,087 irahangwa mu karere kose.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka