Gatunda: Ibishingwe ntibijugunywa ahubwo bibyazwa amakara

Uretse kubungabunga ibidukikije, guha benshi imirimo no korohereza Abanyarwanda ku bicanwa ngo koperative Nyagatare Environment Protection Cooperative (NEPCO) ni igisubizo mu kubungabunga isuku no kurinda ubutaka.

Koperative NEPCO imaze hafi imyaka ibiri ikorera mu kagali ka Nyamirembe umurenge wa Gatunda. Ikora amakara acanwa mu myanda harimo n’ibisigazwa by’imyaka n’indi myanda yo mu ngo.

Amakara akorwa mu bishingwe harimo n'ibisigazwa by'imyaka.
Amakara akorwa mu bishingwe harimo n’ibisigazwa by’imyaka.

Minani Jean Baptiste wavuyeho igitekerezo cyayo, avuga ko iki gitekerezo cyamujemo nyuma yo kubona aho byakorwaga mu gihugu cya Uganda yigiye kaminuza. Kuri we ngo yasanze yatanga umusanzu mu kubungabunga ibidukikije ariko nanone agahanga umurimo wafasha urubyiruko rwinshi rubona akazi ko gukora.

Ku rundi ruhande ngo aya makara akorwa mu bishingwe yaruhuye abaturage ku bijyanye n’ibicanwa. Musabyemariya Godelive avuga ko aya makara yatumye bakemura ikibazo cy’umwanda kuko ibishingwe byabaga binyanyagiye hirya no hino aribyo akorwamo.

Ikigega batwikiramo ibishingwe nyuma yo guhindurwamo amakara.
Ikigega batwikiramo ibishingwe nyuma yo guhindurwamo amakara.

Ariko nanone ngo ikibazo cy’ibicanwa cyarakemutse burundu dore ko no muri aka gace ka Gatunda kubona inkwi bigoranye. Ngo amakara atandatu ayashyira mu mbabura ye agateka ibiryo bigashya. Ibishyimbo ho ngo akoresha amakara umunani gusa kugeza bihiye.

N’ubwo ngo nta kibazo cyo kubura isoko iyi koperative yari yagira, ariko nanone ngo kongera umusaruro ni imbogamizi kubera imyanda micye.

Muri iyi base harimo amaforomo yifashishwa mu gukora amakara.
Muri iyi base harimo amaforomo yifashishwa mu gukora amakara.

Muganwa Stanley umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko mu gufasha iyi koperative kongera umusaruro bazayishakira ikibanza mu mujyi wa Nyagatare ahaboneka imyanda myinshi kandi hari n’isoko rigari ry’umusaruro wabo.

Koperative NEPCO ifite abanyamuryango 16 bose bakaba ari urubyiruko. Mu myaka ibiri bamaze bakora ngo n’ubwo nta kinini bari bageraho ariko ngo hari abanyamuryango batatu borojwe ihene ndetse bamwe bahawe inguzanyo ku mafaranga ya koperative ingana na miliyoni 2 n’ibihumbi ijana yishyurwa ku nyungu ya 5%.

Minani Jean Baptiste uyobora koperative NEPCO.
Minani Jean Baptiste uyobora koperative NEPCO.

Kuri ubu ngo barimo gushakisha imashini ikora aya makara kuko ubundi bayakoreshaga intoki bigatuma bakora macye dore ko ku munsi bashoboraga gukora 2500 mu gihe umufuka w’amakara wuzuye ijyamo nibura ari hagati ya 700 na 800 ukagura amafaranga ibihumbi 10.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Twebwe iburundi turazikora izo mashini ashaka naturondere kuri+25769072270/ +25779187274

Ndizeye salomon COIEDE yanditse ku itariki ya: 20-11-2022  →  Musubize

Umuntu yabona amahugurwa Yuko bikorwa gute muduhe contact twashakiraho amakuru

Alias yanditse ku itariki ya: 5-11-2022  →  Musubize

Nn ntakuntu mwoduha ifunzo ryuko babigenza kugira natwe tubikore

NINKUNDA don précieux yanditse ku itariki ya: 8-09-2022  →  Musubize

niki kindi bavangamo nyuma yokubitwika kugirango nibimara guca muforomo bifatane bikore ikore ikara

david yanditse ku itariki ya: 9-01-2018  →  Musubize

mutubwire processes bikorwamo iyobamaze kubitwika niki kindi bavangamo kugira ngo nibiva muforomo bifatane bibyare ikara nibatubwire kuko nanjye narabigerageje nanubu ariko wapi byaranze murakz

niyonsenga david yanditse ku itariki ya: 9-01-2018  →  Musubize

muturangire aho twabyigira o722584729 o788584729

uwimana yanditse ku itariki ya: 6-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka